Tag Archives: featured

Abaturage bateye ibiti

May 15th, 2013

Rutsiro : Abaturage bateye ibiti ku nkengero z’imigezi ya Sebeya na Muregeya barishyuza miliyoni n’ibihumbi 300

Abaturage bakoreye rwiyemezamirimo witwa Mugwiza Martin watsidiye isoko ryo gutera ibiti ku nkengero z’imigezi ya Sebeya na Muregeya mu karere ka Rutsiro bavuga ko hari amafaranga yasigaye angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bagombaga kwishyurwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2012 ariko batarabona, rwiyemezamirimo akaba avuga ko azabishyura ari uko akarere kabanje kumwishyura, ariko akarere [...]

Hamwe na hamwe abaturage bumvishe akamaro ko gutera ibiti

May 15th, 2013

Nyanza: Ubuso buteweho amashyamba bugiye kongerwa mu gice cy’amayaga

Mu karere ka Nyanza imirenge ya Busoro, Ntyazo na Kibilizi ifatwa ko iherereye mu gice cy’amayaga igiye kwitabwaho mu kuyongeraho ubuso buteweho amashyamba ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima. Iyo mirenge izitwabwaho kurusha ahandi mu karere ka Nyanza ngo bitewe n’uko ariho hagaragara amashyamba make mu karere. Mu nama isanzwe iba rimwe mu gihembwe yabaye [...]

Miliyoni zirenga 200

May 10th, 2013

Ngoma: Miliyoni zirenga 200 zashowe mu bikorwa byo kubungabunga ikiyaga cya Rweru

Mu gihe bivugwa ko ibiyaga bitabungabunzwe ngo birindwe bishobora gukama, umushinga LVEMP  ukorera muri REMA, watangije ibikorwa byo kubungabunga ikiyaga cya Rweru bikazatwara amafaranga asaga miliyoni 200 ‘amafaranga y’ u Rwanda.   Imirimo yo kubungabunga iki kiyaga izibanda ku kurwanya isuri kuko yazanaga ibitaka ibikuye kumisozi ikabijyana mu gishanga, mubindi bizakorwa  harimo no no gukuramo [...]

Umuhanda wa Ruhango-Kinazi ukozwemo umuganda nyuma y’ aho utangiye kwangizwa n’ibiza

Apr 30th, 2013

Ruhango: Barasabwa kurwanya Ibiza mbere y’igihe

Abatuye mu karere ka Ruhango barakangurirwa kuba maso igihe cyose bagakumira  ibiza biterwa n’impamvu zinyuranye . Ubu ni bumwe mu butumwa  bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere  ka Ruhango Mbabazi François Xavier, mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wabaye tariki 27/4/2013. Muri Uyu muganda hakozwe ibikorwa byo kurwanya isuri, hasiburwa umuhanda wa Ruhango-Kinazi ngo urusheho kuba nyabagendwa ku binyabiziga n’abagenzi [...]

Participants during the council meeting

Apr 30th, 2013

Gicumbi: District approves selling old forests to increase funds

Gicumbi district council has approved the request of the administrative council to use the forests in raising enough money for development activities.  Jean Baptiste Bizimana, president of the district council explains that the decision comes after money from residents’ taxes proved insufficient to fund the district’s planned projects when ready to use trees in the [...]

Mar 27th, 2013

Gishwati: abaturage bihanangirijwe gukomeza kwangiza ibiti byatewe

Abaturage bo mu turere twa Nyabihu na Rubavu barihanangirizwa kudakomeza kwangiza ibiti byatewe mu kubungabunga ishyamba rya Gishwati ahubwo bagahamagarirwa kuribungabunga birinda ko ibyabaye 2007 byakongera kuba kuko kwangirika kwaryo byangije byinshi muri iki gihe. Minisitiri w’umutungo Kamere Stanislas Kamanzi nyuma yo gusura ishyamba rya Gishwati agasanga hari hegitare zisanga 50 z’ibiti byatewe kuva 2010 [...]

GAHUNDA YO GUKUMIRA

Mar 20th, 2013

GAHUNDA YO GUKUMIRA AMASHASHI IRAKOMEJE, MU RWEGO RWO KWITA KUBIDUKIKIJE

NYAGATARE-Abacuruzi bakoresha umupaka wa Buziba, umwe mu mipaka ihuza Urwanda na Uganda, barakangurirwa kutinjiza ibicuruzwa mu gihugu bipfunyitse mu masashi kuko yangiza ubutaka. Ibi ni ibitangazwa na Uwizeye Henrietta Shakira, umukozi wa REMA kuri uyu mupaka wa Buziba,  aha akaba atangaza ko  mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere myiza ,umucuruzi wazanye ibicuruzwa biri mu masashi [...]

Abaturage barasabwa kumenya k’igiti no kongera ubuso bw’ahateye amashyamba

Mar 6th, 2013

30% by’ubuso buteganijwe kuba buteyeho ibiti mu Rwanda muri 2020

Bitewe n’agaciro igiti gifite mu Rwanda,haba mu kugikoresha gitanga ibicanwa,imbaho,mu bwubatsi,mu gukora ibikoresho bitandukanye,mu kubungabunga imisozi ihanamye n’ahandi harwanwa isuri, mu gutanga umwuka mwiza n’ibindi,abaturage bahamagarirwa kukitaho no kongera ubuso giteyeho. Nk’uko umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela yabitangaje,mu karere ka Nyabihu haracyari ubuso bw’ubutaka bwambaye ubusa  budateyeho ibiti cyane [...]

Mar 5th, 2013

harateganywa kuzashyirwaho urugaga rw’abahinzi b’amashyamba n’abakora ibicanwa biyakomokah

Igiti gifite akamaro kanini mu nzego nyinshi. Haba mu buzima, mu bukungu, mu kurengera ibidukikije n’ahandi. Igiti gitanga umwuka mwiza “Oxygen”, gitanga ibicanwa, kivamo ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu bwubatsi butandukanye kandi gifasha mu kurwanya isuri no kurengera ibidukikije aho bikenewe. Maniraho Alexis umuhinzi w’ishyamba wabigize umwuga mu karere ka Burera avuga ko uwamenye agaciro k’igiti [...]

Mar 5th, 2013

Nyabihu: Basobanukiwe n’uburyo bushya bwo gukora amakara butangiza ibidukikije

Nyuma y’aho baherewe amahugurwa na IFDC, bamwe mu batwikaga amakara ku buryo bwa gakondo bwangiza ibidukikije,basobanukiwe n’uburyo bushya bwo gutwika amakara ndetse basanga ari nabwo butanga amakara meza kandi amara igihe kirekire,anavuye mu biti bike ugereranije n’ibyo bakoreshaga mbere. Turatsinze,perezida wa Koperative Igiti ni ingirakamaro ikorera mu murenge wa Mukamira,avuga ko ibyiza by’uburyo bwo gukora [...]

 
  Enter your email address