Archive for: Imihanda

Abaturage

Jan 31st, 2012

Abaturage bakwiye kumva ko ibidukikije ari ibyabo

Mu gihe u Rwanda rurwana no gutera amashyamba, gusana no gukora imihanda mishya, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere n’ibindi, usanga akenshi biharirwa ubuyobozi, naho abaturage ntibamenye ko uruhare runini ari urwabo. Mu gihe abaturage batagize uruhare muri ibyo bikorwa byo kurinda ibidukikije, amaherezo byakomeza gutera ibindi bibazo. Akenshi abaturage bashobora kwangiza ibidukikije mu buryo batabitekerejeho neza, [...]

Jan 14th, 2012

Imihanda mibi ibangamira abatwara imyanda mu karere ka Rubavu

Abanyamuryango b’amakoperative amena imyanda mu karere ka Rubavu barinubira imihanda mibi igana ku kimoteri cy’akarere kibarizwa mu mudugudu wa Rutagara, akagari ka Rukoko, umurenge wa Rubavu bavuga ko ibangamira imikorere yabo. Simbikanga Damien, umunyamabanga wa Youth Forum for Sustainable Development, imwe mu makoperative akora aka kazi katanzwe n’akarere asobanura ko uyu muhanda uheruka gukorwa n’abakora [...]

Jan 3rd, 2012

Nyamata: abatuye mu mujyi barasabwa gufata amazi ava ku mazu yabo

  Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis Abakorera ibikorwa by’ubucuruzi hafi y’umuhanda wa kaburimbo mu mujyi wa Nyamata barasabwa n’ubuyobozi bw’akarere gufata amazi ava ku mazu yabo kugirango bayarinde kuzura mu muhanda ndetse no mu maduka yabo. Ibi bibaye nyuma y’aho abaturage binubira amazi abangiriza ibikorwa byabo aho yinjira mu mazu ndetse akanabatesha umwanya bayasohora [...]

Jan 2nd, 2012

Ngororero: Hafashwe ingamba zo kurinda umuhanda

    Hari hamaze iminsi itari mike hakorwa ubukangurambaga ku kukugira inama abakora umwuga w’ubuhinzi ngo ubuhinzi burengere ibidukikije kuko hari aho Abahinzi bahinga bikabangamira ibidukikije, mu gihe bayobya imigezi bagamije inyungu z’umusaruro wabo ariko bakibagirwa ko no kubungabunga ibikorwa remezo nk’imihanda ari inshingano ya buri wese. Kutita ku bidukikije bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima [...]

Jan 2nd, 2012

Nyamasheke: ikibazo cy’imihanda ubuyobozi bukomeje kurwana nacyo

Tariki ya 27 ukuboza,2011 ubwo inama rusange y’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke yateranaga, abajyanama baturutse mu mirenge itandukanye bagaragaje ikibazo cy’imihanda yagiye yangirika ku buryo bigoye kuyigendamo cyane cyane mu gihe cy’imvura. Uretse kandi kuba abajyanama bagaragaje iki kibazo, mu isuzuma akarere kakoze ubwako kasanze imihanda itunganyije ku buryo iyakoreshwa mu gihe icyo ari cyo [...]

Dec 16th, 2011

Rusizi: Hari ahamenwa imyanda hakanacururizwa ibiribwa

Inyuma y’umurenge wa Kamembe, hari ahantu hamenwa imyanda nyuma igatwarwa n’imodoka ishinzwe gutwara imyanda iyijyana ahabugenewe. Ni iruhande rw’agasoko kitwa Mu Kazarusenya, Aha hagaragara imyanda ihamenwa mu kajagari kuko hatari icyobo cyangwa aho irundwa, Aha hantu iyi myanda imenwa uhasanga abahacururiza imboga n’imbuto nubwo hari umwanda ugaragarira amaso. Umwe mu bagore bahacururiza isambaza avuga ko [...]

Dec 8th, 2011

Nyanza: Ingabo z’igihugu zifatanyije n’abikorera ku giti cyabo gutera ibiti ku muhanda

  Ku bufatanye bw’ingabo z’igihugu za Batayo ya 11 ikorera mu karere ka Nyanza na Huye hamwe n’abikorera ku giti cyabo barimo abamotari, abakarani ngufu n’abanyamuryango ba koperative SECOJA- Urunana bateye ibiti bigera ku 1800. Ibyo biti byatewe ku muhanda uva ku bitaro by’akarere ka Nyanza ukagera ku cyuzi cya Nyamagana. Mu biti byatewe harimo [...]

Dec 8th, 2011

Rusizi : Rusizi no mu tundi turere 2 dukora ku kiyaga cya Kivu hagiye kuzubakwa ibyambu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe umuhanda wo mu mazi, uwo ku butaka n’uwo mu kirere RTDA kivuga ko hagiye kubakwa ibyambu bigera kuri 7 ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu. Muri ibi byambu hari ikizubakwa mu karere ka Rusizi,RTDA ivuga ko ku ikubitiro ari ibyambu bitatu binini bizabanza kubakwa mu turere dutatu dukora ku kiyaga cya Kivu ari [...]

Dec 6th, 2011

Huye: Ikoni rizwi ku izina ry’umukobwa mwiza rimaze guhitana abantu benshi rigiye gukosorwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye butangaza ko ikoni ryo mu muhanda Kigali-Huye, rizwi ku izina ry’“umukobwa mwiza”,  riri mu murenge wa Mbazi mu nkengero z’umujyi wa Huye, rigiye gukosorwa kuko rimaze guhitana abatari bake kubera impanuka zihabera. Umushoferi witwa Kaberuka avuga ko abakoreye impanuka bose kuri iri koni babanza kubona umukobwa mwiza mbere y’uko bakora impanuka. [...]

 
  Enter your email address