subscribe: Posts | Comments

Nyamagabe: Hatewe imigano ku nkengero z’umugezi wa Rubyiro hagamijwe kuwubungabunga.

0 comments

Nyamagabe: Hatewe imigano ku nkengero z’umugezi wa Rubyiro hagamijwe kuwubungabunga.

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije mu muganda rusange wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31/05/2014, abaturage b’umurenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe bateye imigano ndetse banaca umurwanyasuri ufata amazi ukanagabanya ubutaka bw’abaturage n’ubwa leta ku nkengero z’umugezi wa Rubyiro hagamijwe kuwubungabunga, uyu mugezi ukaba ari umwe mu migezi itanga amazi akoreshwa mu rugomero rwa Rukarara ya kabiri.

Abaturage bitabiriye uyu muganda batangaza ko hari isuri yajyaga iva imusozi yiroha mu mugezi wa Rubyiro bikabatwarira ubutaka ndetse bikaba byanakwangiza amazi ajya gukoreshwa mu rugomero rwa Rukarara ya kabiri bikaba byagira ingaruka ku muriro rutanga, nyuma yo gutera iyi migano no guca umurwanyasuri bakaba bumva ko bizahagarara.

“Isuri yamanuka ikaba yagera mu ruzi rwa Rubyiro ariko kuko duteye ibi biti aha nizajya imanuka bizajya biyitangira bitume itajya mu ruzi. Ishobora kujya mu ruzi bikaba byatuma n’amazi abura ukuntu yakwinjira mu rugomero,” Nyiramana Vénantie, umwe mu baturage bitabiriye umuganda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko bafite gahunda yo kubungabunga inkengero z’imigezi iri mu karere yose ariko ubu bakaba barashatse guhera ku minini kandi ikoreshwa mu nyungu z’abaturage ibyazwa amashanyarazi, kugira ngo hato amazi atazangirika bityo umuriro ukaba utaboneka uko bikwiriye.

Ati “twahisemo kurengera iyi migezi ya Rukarara ndetse na Rubyiro kuko ari imigezi ifitiye akamaro abaturage n’igihugu muri rusange. Ni imigezi iri kubakwaho ingomero z’amashanyarazi zikeneye ko ya mazi azatanga amashanyarazi aba abungabunzwe, nta guhinga abaturage basatira imigezi”.

Akomeza avuga ko mu cyiciro cya mbere kijyana n’umwaka w’ingengo y’imari ya 2013-2014 uri ku kugera ku musozo harimo gahunda yo gutera imigano ku migezi minini nka Rukarara, Rubyiro ndetse na Mwogo ku burebure bwa kirometero 57, indi migezi mito nayo ikazakurikiraho haba mu bikorwa by’umuganda, gushyirwa mu ngengo y’imari mu gihe kiri imbere ndetse n’ubundi buryo bwose bwashoboka.

Abaturage bitabiriye uyu muganda basabwe kubungabunga iyi migano no kudasiba umurwanyasuri wa « nyirantarengwa » ufata amazi ukanabuza abaturage gukorera mu nkengero z’imigezi kuko ari ku nyungu rusange, ndetse kikaba ari n’icyaha kwimura imbago no kwangiza ibidukikije.

Icyumweru cyahariwe ibidukikije kizasozwa tariki ya 05/06/2014 ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>