subscribe: Posts | Comments

Nyabihu: Mu gukumira ikiza cy’inkuba hashyizwe ingufu mu gushyira ahahurira abantu benshi imirindankuba

0 comments

  Mu myaka 3 ishize ndetse n’imyaka yabanje, Ibiza byagiye bihitana abantu n’ibintu mu karere ka Nyabihu. Amazu yarasenyutse andi arangirika, ama hegitali y’imyaka aragenda, amatungo amwe arapfa yishwe n’ibiza,n’ibindi byinshi bigenda byangirika.

Uretse imyuzure n’inkangu byagiye bihitana abantu n’ibintu,inkuba nazo zikaba zaraje mu biza byahitanye bamwe mu baturage cyane cyane mu turere twa Nyabihu na Rutsiro.

Iyi akaba ariyo mpamvu yatumye mu karere ka Nyabihu,biyemeza gushyira imirindankuba, cyane cyane ahahurira abantu benshi mu rwego rwo gukumira ko icyo cyiza cyakongera guhitana abantu.

 Nyabihu: Mu gukumira ikiza cy’inkuba hashyizwe ingufu mu gushyira ahahurira abantu benshi imirindankuba

Gasana Thomas umuyobozi w’umurenge wa Rambura,avuga ko ikibazo cy’imirindankuba bakomeje kukitaho cyane

Binyuze mu mihigo y’imirenge,imirindankuba yagiye yitabwaho cyane. Urugero nko mu murenge wa Rambura. Gasana Thomas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko imirindankuba yitaweho cyane,igenda ishyirwa ahahurira abantu benshi kandi n’aho itarashyirwa ikaba igenda ihashyirwa.

Urugero avuga ni nko ku nsengero,ku bigo nderabuzima,ku bigo by’amashuri,n’ahandi hatandukanye aho avuga ko no ku biro by’umurenge wa Rambura benda kuzawuhashyira. Mu murenge wa Rambura,inkuba ikaba yari ihitanye umukozi umwaka ushize Imana igakinga ukuboko,igakubita imashini yakoreragaho umwaka ushize.

Mu mwaka wa 2013-2014,hakaba hamaze gupfa  abantu 5 bishwe n’ibiza bitandukanye,barimo n’abakubiswe n’inkuba nk’uko Niwemahoro Jacques,ushinzwe imicungire y’ibiza muri Nyabihu yabigarutseho ubwo yerekanaga icyegeranyo cy’ibyahitwanywe n’ibiza bitandukanye mu karere ka Nyabihu uhereye mu mwaka wa 2011-2012.

Akaba yaranavuze ko inka zigera kuri 5 nazo zakubiswe n’inkuba mu mwaka wa 2013-2014. Ikibazo cy’inkuba zakunze kwibasira abantu kikaba gikomeje gushakirwa umuti hashyirwaho imirindankuba cyane ahahurira abantu benshi.

Ibi kandi bikaba bijyana no gukangurira abaturage yo kutagenda mu mvura,kutugama munsi y’ibiti,kutavugira ku materefone mu gihe cy’imirabyo,inkuba n’imvura birimo n’ibindi bitandukanye byakurura ako kaga ko kuba umuntu yakubitwa n’inkuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>