subscribe: Posts | Comments

Ngororero: Umuganda usoza ukwezi wibanze ku gusubiranya imigezi

0 comments

Imigezi yangijwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu karere ka Ngororero cyane cyane mu mirenge ya Gatumba na Muhanda, niyo yibanzwe ho aho abaturage basubiranyije ahangijwe hakaba hatarasubiranyijwe n’amasosiyete akora ubwo bucukuzi.

Uretse imitungo y’abaturage yiganje mo imyaka n’amazu yangirika kubera iyi migezi, ibidukikije muri rusange birahahungabanira, akaba ariyo mpamvu abaturage bahagurukiye kwikemurira iki kibazo, mu rwego rwo kwitegura icyumweru cy’ibidukikije.

Iyi migezi yakozwe hari mo ica mungo z’abaturage  rwagati nko mu murenge wa Gatumba mugace k’umujyi ka Rusumo ndetse na Cyome, aho isuri ikunze gusanga abaturage mungo zabo.

Mu muganda hanamaganywe abangiza imigezi bacukura mo imicanga n’amabuye

Mu muganda hanamaganywe abangiza imigezi bacukura mo imicanga n’amabuye

Iyi gahunda yo kwibungabungira imigezi badategereje ko ubuyobozi bukurikirana abayangiza ngo ni igikorwa kizakomeza ariko hakanashyirwa imbaraga mu gufatira ingamba abangiza iyo migezi nkuko Remy Bimenyimana, Umukozi w’ikigo cy’Igihugu cyita kubidukikije REMA abivuga.

Muri kanama 2013, amasosiyete ya GMC (gatumba Mining Concession) hamwe na NRD (Naturel Ressources Developement) yari afite uruhare runini mu kwangiza iyi migezi yarahagaritswe by’agateganyo asabwa ko abanza gusubiranya iyi migezi, ariko yaje gusubukura ibikorwa atarangije kuyitunganya.

Kuba imigezi igiye kwitabwa ho kuri iki gihe cy’izuba ngo ni igisubizo kuko imvuranyinshi izagwa inkombe zayo zimaze gufata bityo hakirindwa ibiza byayiturukaga ho. Ibi bikazagabanya ingano y’ibyangizwa n’isuri hamwe n’amazi by’iyo migezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>