subscribe: Posts | Comments

Uburengerazuba: REMA igiye gutera inkunga imishinga inkeragutabara na zo zikazayifashe kurinda no kubungabunga ibidukikije ku Kivu

0 comments
REMA, ihugura inkeragutabara

REMA, ihugura inkeragutabara

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubugabunga ibidukikije, REMA, mu mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye ku wa 22 Gicurasi 2014 akarangira kuri uyu wa gatanu tariki 23 Gicurasi 2014, kigishije inkeragutabara zo mu Ntara y’Uburengerazuba gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu kugira ngo kizazitere inkunga mu mishinga iziteza imbere na zo zigifashe kurinda no kubungabunga ibidukikije  by’umwihariko mu Kiyaga cya Kivu no ku nkengero zacyo.

Mu gihe bamwe muri izi nkeragutabara bavuga ko basanzwe bafitanye igihango n’ibidukikije kuko babibayemo igihe kinini bari ku rugamba, REMA ivuga ko ikorana na zo kubera ko zisanzwe zifite ubunararibonye mu kurinda umutekana waba uw’abantu ndetse n’uw’ibintu. Kugira ngo bigerweho ariko REMA ngo ikaba itera inkunga imishinga y’izo nkeragutabara na zo zikayifasha mu bikorwa bitandukanye byo kurinda ibidukikije.

Munyekawa Jaen Paul, uhagarariye ihuriro ry’amakoperative y’Inkeragutabara mu Karere ka Nyamasheke,UCFERNYA (Union de Cooperative des Forces des Reserve de Nyamasheke), aradusobanurira impamvu asanga REMA yarahisemo neza mu gukoranan’ inkeragutabara mu kurengera ibidukikije. Yagize ati “ Twebwe dusanzwe turi inshuti z’ibidukikije kuko twabaye mu mashyamba igihe kirekire. Nta mpamvu rero byakwangirika duhari.” Munyakayanza agakomeza avuga ko kuva REMA yatangira kwifashisha inkeragutabara mu kurengera ibidukikije impinduka nyinshi nziza ngo zigaragaza. Aha agatanga urugero avuga ko hari amatoni n’amatoni y’ubutaka yatwaga n’amazi kubera kutita ku nkengero z’ikiyaga. Ati “Uyu wari umutungo mwinshi waducikaga kandi utagaruka.”

Naho Sindayigaya Charles, umukozi muri REMA ushinzwe gukurikirana imishinga, avuga ko kubona uburyo n’ubushobozi bwo kurinda ikiyaga cya Kivu bigoye. Akavuga ko ari yo mpamvu bitabaje inkeragutabara babinyujije mu bufatanye aho bazitera inkunga na zo zikarinda ibidukikije. Agira ati “REMA cyangwa igihugu muri rusange ntitwabona amafaranga arinze iki kiyaga kuva ku Rusizi kugera i Rubavu, ariko ukoranye n’izi nkeragutabara zisanzwe zifite ubunararibonye mu kurinda umutekano ugatera inkunga imishinga yazo inyungu babonye bakayifashisha mu kurinda iki kiyaga byakorwa kandi nta kindi kiguzi.”

Mu rwego rwo kugira ngo imishinga y’inkeragutabara REMA izatera inkunga izashobore kugira impinduka ku banyamuryango bityo babone n’ubushobozi bifashisha kurengera ibidukikije, REMA ikaba yatangiye isuzuma imishinga y’izo nkeragutabara. Kuva ku wa 22-23 Gucurasi 2014, ikaba yari irimo gusuzumira mu Karere ka Karongi imishinga y’amakoperative y’inkeragutabara zo muri Karongi, Nyamasheke na Rusizi. Igikorwa nk’iki kikaba cyari cyanakorewe i Rubavu kuva ku wa 20-21 aho basuzumaga imishinga y’amakoperative y’inkeragutabara za Rutsiro, Nyabihu na Rubavu. Aho basangaga hari utubazo mu mushinga bakaba babagiraga inama mu rwego rwo kubafasha kuyinoza mu gihe imishinga byagaragara ko ishobora guhomba bagiraga inama guhindura igitekerezo bagakora umushinga utabateza igihombo.

Asubiza ikibazo kijyanye no kuba hagize imwe muri iyi mishinga ihomba bikaba byagira ingaruka ku bidukikije, Sindayigaya Charles, umukozi wa REMA ushinzwe gukurikirana imishinga, avuga ko afite icyizere ko imishinga y’izi nkeragutabara izagera ku ntego yayo ngo kuko ari imishinga myiza. Byongeye ngo basanzwe baba mu makoperative akora neza kandi ngo hakaba hasanzwe hari abashinzwe inkeragutabara mu turere. Na bo ngo bakaba bazafasha REMA mu gukurikirana ishyirwamibikorwa ry’iyi mishinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>