subscribe: Posts | Comments

Gicumbi – Barasabwa kwirinda kwangiza amashyamba

0 comments
Gutwika amakara byangiza amashyamba

Gutwika amakara byangiza amashyamba

Amakara, inkwi n’ibindi bicanwa biri mu bintu byinshi byangiza amashyamba bigatuma ahantu hagenda haba ubutayu ubu hakaba harafashwe ingamba z’uko umuntu wese uzatema igiti ashaka kubaka cyangwa inkwi zo gucana ndetse akanatwika amakara atabiherewe uburenganzira azabihanirwa.

Ibi ni ibyatangajwe na Sayinzoga Boniface ushinzwe kubungabunga amashyamba mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 29/5/2013 yihanangirije abakomeje kwangiza amashyamba, akemeza ko uzafatwa ari gukora ibikorwa nk’ibyo azabihanirwa.

Avuga ko bamwe mu baturage bajya mu mashyamba gushakamo inkwi kandi ngo bamwe muri bo batarabona ubushobozi bwo gukoresha Biyogaze bityo ugasanga hamwe na hamwe bangiza amashyamba.

Nyuma ya Jenoside, nabwo amashyamba yakomeje kubungabungwa mu mishinga inyuranye, Mu mwaka wa 2000, haje kujyaho icyumeru cy’igiti. Ibyo byose bisanga umubare munini w’Abanyarwanda bagikeneye igiti n’ibigikomokaho.

Ukuri guhari kandi ni uko usanga umubare w’abakenera ibiti utagabanuka, ahubwo urushaho kwiyongera nk’uko Sayinzoga akomeza abivuga.

Avuga ko kurwanya ubukene bishobora kugabanya ingano y’ibicanwa bigenda buri munsi, dore ko ari naho benshi bakenera ibikomoka ku mashyamba buri munsi ariko hakaba harabonetse uburyo bushya bwo kubungabunga amashyamba hakoreshwa ingufu za Biogaz.

Iyi gahunda yo kwita kumashyamba yatangiye kera kuko guhera mu mwaka wa 1924 ku bw’Ababiligi, mu Rwanda hatangijwe gufata neza amashyamba no kuyabyaza umusaruro, akaba ari nabwo Parike Nasiyonali y’Ibirunga yaje gushingwa.

Nyuma yaho mu mwaka wa 1933 haje gutangizwa ubushakashatsi ku mashyamba hajyaho icyiswe ‘‘Arboretum de Ruhande’’, ikaba yaraje kwegurirwa ikigo cy’ubushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi ISAR, ubu kikaba cyarinjiye mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB.

Hari byinshi byagiye bikorwa mu guteza imbere amashyamba binyujijwe mu mishinga myinshi ndetse yagiye inagera ku baturage.

Icyaje kugaragara ni uko umubare w’amashyamba yagiye aterwa n’abantu banyuranye utagiye utanga umusaruro wari witezweho, kuko ibiti byatemwaga byagendaga biruta ibyahinzwe bigakura.

Hari imishinga yagiye yita ku mashyamba cyane cyane hagati y’imyaka ya 1974 na 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>