subscribe: Posts | Comments

Cyanzarwe: Gukoresha Cana Rumwe byatumye bashobora guhangana n’ibura ry’ibicanwa

0 comments

gukoresha Cana Rumwe byatumye bashobora guhangana n’ibura ry’ibicanwa

Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe bavuga ko nyuma yo kwitabira gukoresha iziko rya Cana rumwe ubu bamaze kubona igisubizo cy’ibura ry’ibicanwa no koroshya akazi.

Iziko rya Cana rumwe rigabanya ikoreshwa ry’ibicanwa byinshi mu gihe cyo guteka, abaturage barikoresha bakaba bavuga ko bamaze kubona itandukaniro ryo gukoresha amaziko asanzwe.

Bamwe mubaturage bakoresha iri ziko bavuga ko ribohereza mu gutegura ibiribwa aho bigabanya ubwinshi bw’ibicanwa, nk’ahakoreshwaga inkwi z’amafaranga 500frw bashobora gukoresha iza 200 frw kandi bikagabanya igihe umuturage yicara ku ziko yongeramo inkwi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe Eric Kabera, avuga ko uretse kugabanya ibicanwa ngo byagabanyije n’umwanya abaturage bamara mu gikoni kuko bashobora gutegura amafunguro bakigira no muyindi mirimo.

Ashima ubuyobozi bwazanye igitekerezo cyo gukoresha iziko rya Cana rumwe kuko bigenda bigabanya, umwanda n’indwara z’amaso ziterwa n’imyotsi yaho bategurira amafunguro ngo kuko Cana rumwe igabanya imyotsi.

Nubwo abaturage bashima iri ziko rikozwe mu ibumba, bavuga ko hari imbogamizi zo kuribona kuko nta bumba imirenge yegereye ibirunga igira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe Eric Kabera akaba avuga ko ibumba rikoreshwa mu gukora amaziko ya Cana rumwe riva mu karere ka Rutsiro kandi bisaba urugendo runini, bikaba byari byarabaye umuzigo ku karere ka Rubavu kugirango iri bumba rishoboye kugera mu karere ka Rubavu mu kugabanya ibicanwa no kubungabunga ibidukikije.

Imirenge yegereye ibirunga nubwo ikunze kubonekamo ubutaka bwera kubona umwanya w’aho gutera amashyamba y’ibicanwa abaturage bavuga ko biba bibagoye kuburyo b ituma barondereza barondereza n’ubutaka buterwaho amashyamba, ubuso buhingwaho bukiyongera bagashobora kubona aho guhinga.

Gukoresha iziko rya Cana rumwe biri mu mihigo y’umurenge wa Cyanzarwe aho mu mihigo ya 2014-2015 izasozwa nibura abaturage barenga 50% bamaze kugira amaziko ya Cana rumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>