subscribe: Posts | Comments

Nyamasheke: Gukoresha ishyiga rya “Canarumwe” bishobora kurengera ibidukikije

0 comments

Abaturage bo mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke barashishikarizwa gukoresha ishyiga rya “Canarumwe” kuko ngo rigabanura ibicanwa, bityo rikaba ryafasha mu kubungabunga ibidukikije.

 Gukoresha ishyiga rya 2

Ibi byasabwe abaturage b’umurenge wa Nyabitekeri ku wa Kane, tariki ya 23/01/2014, ubwo batangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kubaka Rondereza hagamijwe kubabanura ingano y’inkwi zikoreshwa mu gucana.

Muri iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Mariba, bamwe mu baturage batangiye gukoresha iri shyiga rya Canarumwe bemeza ko ari ingirakamaro kuko rigabanura ingano y’inkwi zacanwaga mu buryo budasubirwaho.

 Gukoresha ishyiga rya 3

Mukandirima Antoinette wubakiwe “Canarumwe” atangaza ko uretse ko iri shyiga rigabanura ingano y’ibicanwa, ngo rinatuma umuntu abasha kugira isuku mu gikoni cye.

Mukaruberwa Fransine, umwe mu bakuriye umushinga wo gukwirakwiza Rondereza (amashyiga agabanura ibicanwa) mu bice by’icyaro ku bufatanye n’Umushinga w’Abaholande “SNV”, yavuze ko ishyiga rya “Canarumwe” riza ku mwanya wa mbere mu kugabanya ibicanwa mu mashyiga 11 yakorewe ubushakashatsi kandi akavuga ko ari ishyiga ryujuje ubuziranenge ndetse ko rishobora kuramba kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi iyo ryafashwe neza.

Mukaruberwa akomeza avuga ko ibyiza by’iri shyiga ari byinshi kuko rituma ibiryo bishya vuba umuntu akazigama igihe, rikabika ubushyuhe kandi rikagabanya imyotsi, rikarodereza ibicanwa urikoresha akazigama amafaranga yatangaga ku nkwi, bityo n’intego yo kubungabunga ibidukikije ikagerwaho.

Umukozi w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe ibidukikije, Iyakaremye Evelyne yakanguriye abaturage b’umurenge wa Nyabitekeri ko buri rugo rukwiriye kubaka Rondereza kugira ngo bashyire mu bikorwa gahunda yo kugabanura ingano y’ibicanwa, bityo birengere amashyamba n’ibidukikije muri rusange.

Muri iki gikorwa, habayeho kubakira amashyiga abaturage batatu mu mudugudu wa Murenge, akagari ka Mariba mu murenge wa Nyabitekeri kugira ngo abaturage basobanukirwe kurushaho uburyo bwo kuyubaka no kuyafata neza.

Mu karere ka Nyamasheke, amashyiga ya Canarumwe akorwa na Koperative COPMONYA isanzwe izobereye mu bikoresho binyuranye by’ibibumbano, naho amakoperative y’abajyanama b’ubuzima mu mirenge akaba ari yo yabonye amahugurwa yo kuyubaka no kuyakwirakwiza mu ngo z’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>