subscribe: Posts | Comments

Rwanda : Minisitiri Kamanzi arasaba abanyamusanze kurwanya isuri bivuye inyuma

0 comments

Minisitiri Kamanzi arasaba abanyamusanze

Minisitiri w’umutungo kamere Stanislas Kamanzi arasaba abatuye akarere ka Musanze gufata umwanya wo kurwanya isuri ku misozi ikikije ikibaya cya mugogo, kimaze gusanwa n’inkeragutabara zagikamuye mo amazi yari yarakirengeye.

Mu gikorwa cya minisiteri y’ingabo cyo kumurikira minisiteri y’umutungo kamere ibikorwa byatunganyijwe n’inkeragutubara mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu cyabaye kuri uyu wa kane tariki 31/01/2013.

Minisitiri Kamanzi yasabye abanyamusanze kurwanya isuri ikiboneka ku misozi ikikije iki kibaya, avuga ko bidakozwe igitaka cyazamanuka, kikanyura mu migezi maze kikaziba ubuvumo bwakira amazi, akaba yakongera akuzura mu gishanga, maze hegitari zirenga 50 zatunganyijwe zikongera zikuzura amazi.

Ati: “Nabasabaga ko ubutaka bwose mufite mugomba kuburwanyaho isuri. Mu mpamvu zatumye iki gishanga cyirengerwa n’amazi n’uko aho amazi yatemberaga hangiritse bitewe n’igita ryaturukaga ku misozi rikaziba. Ibi bivuze ko tutitonze izi mpamvu zabiteye n’ubundi zagaruka”.

Abayobozi barimo Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe, Minisitiri w’umutungo kamere Stanislas Kamanzi, umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu Lit. Gen. Charles Kayonga ndetse n’abandi, batashye amazu 42 yubakiwe abasenyewe n’umugezi wa Sebeya mu karere ka Rubavu, kubaka umuyoboro wongera amazi mu kiyaga cya Karago cyarimo gikama muri Nyabihu, ndetse no gukamya igishanga cya Mugogo muri Musanze. Ibi bikorwa byose bikaba byarakozwe n’inkeragutabara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>