Rwanda I Rubavu- abaturage baturiye umugezi wa Sebeya barasabwa kwitwararika kugirango bataziteza inkangu
Minisitiri ushinzwe umutungo kamere n’ibidukikije Stanislas Kamanzi
yongeye gusaba abaturage baturiye umugezi wa Sebeya kutaba nyirabayazana w’inkangu no kwangiza ibidukikije.
Minisitiri Kamanzi, yabibasabye ahereye kuburyo abaturage bakomeje ibikorwa byo
gushaka umusenyi wo kubakisha muri Sebeya bigatuma ubunini bw’umugezi
bwiyongera kandi bigatera inkangu. Imwe mu mpamvu ituma amazi asatira
abaturage.
Bamwe mubaturage twaganiriye bacukura umucanga muri uyu
mugezi bavuga ko gucukura uyu mucanga ari uguca inzira y’amazi
bigatuma agenda neza atuzuriranye ngo akwire mu myaka y’abaturage.
Bamwe mubacukura umucanga kandi bavuga ko umucanga bacukura uzanwa
n’amazi kuburyo basanga nta mbogamizi bikwiye gutera.
Nubwo abacukuzi b’umucanga basanga ntakibazo bateza, Minisitiri
Kamanzi avuga ko ibikorwa byo gucukura umucanga muri Sebeya ngo
byanduza amazi atunganywa agakoreshwa n’abatuye mu mujyi wa Gisenyi.
Minisitiri Kamanzi akaba agaragaza ko ibi bikorwa byanduza amazi
bigora n’imashine zitunganya amazi kandi zihenda.
Uretse kwangiza amazi ikindi kibazo cyagaragaye, kirebana no gukurikira
umucanga bagacukura kunkengero z’umugezi bigatera inkangu kuburyo
hakwiye ingamba zitangiza umugezi n’ubuzima bw’abaturage nubwo ibivamo
bigira akamaro ku mibereho y’abanyagihugu.
