subscribe: Posts | Comments

Rwanda I Bamwe mubaturiye kaburimbo bamena imyanda mu miferege itwara amazi

0 comments

Hari imijyi utemberamo ugasanga mumiferege itwara amazi ikikije umuhanda wa kaburimbo abaturage bahafata nk’ingarane bamenamo imyanda yaba imyanda ikomeye ndetse n’amazi mabi aturuka kubikorwa byabo, bikaba byatera ingaruka mbi ku isuku n’ubuzima bw’abantu muri rusange.

Nubwo ahenshi mu gihugu cyacu bitabiriye kugira isuku kumihanda no mumihanda rwagati bayikubura ndetse bakanatera indabo kunkengero zayo babinyujije mu makoperative akora isuku cyane cyane mumijyi, hari abaturage babavangira bakahamena imyanda.

 

Bamwe mubaturiye kaburimbo bamena imyanda mu miferege itwara amazi

Bajugunya imyanda muri rigori ngo imvura nigwa izayimanukane

Akenshi ibyo bigakorwa ngo ari uko imvura ikubye aho abafite imyanda batabona aho bashyira, bahita bayita muri ruhurura ngo amazi aze kuyitembana. Imyanda nkiyo rero iruhukira mumigezi nayo itanga amazi kubaturage.

Ibikorwa nkibi tukaba twarabashije kubibona mu turere twa Ngororero, Muhanga na Karongi, aho abatungwa agatoki cyane ari abacuruzi baba bafite amazu mato ntanaho kumena imyanda bafite. Umucuruzi wo mu kagali ka gahogo, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga twasanze imyanda muri rigori imbere y’aho akorera yatubwiye ko atazi abayihamena, akenshi bakabikora kumugoroba cyangwa mumvura nawe ngo bikaba bimubangamiye.

Uretse kumena imyanda muri za rigori, ikindi kintu abaturage batuye muri ako kagali bavuga ko kibabangamiye ni abantu bamena ibitaka mumihanda y’ibitaka yo muduce dutuwemo, maze bigatera ibyondo igihe imvura ibiguyemo cyangwa bikagabanya umuhanda kuburyo kuhanyuza imodoka biba ari ingorabahizi. Abatungwa agatoki kuri icyo gikorwa ni abubaka amazu ahantu badafite ibibanza byo gushyiramo itaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>