subscribe: Posts | Comments

Ririma : Abaturage barasaba ko ikibazo cy’ingona zibarya cyahagurukirwa

0 comments

Abaturage barasaba ko ikibazo cy’ingona zibarya cyahagurukirwa

Abaturage mu nama n’ubuyobozi bakangurirwa kutajya mu biyaga rwihishwa

Ikibazo cy’ingona gikomeje guhangayikisha abaturage b’umurenge wa Ririrma mu karere ka Bugesera. Ingona ngo kuva hambere zakunze kurya abaroba mu biyaga byegereye umurenge wa Ririma. Cyakora mu myumvire ya bamwe, ntibarumva ko bagomba kwirinda izo ngona ahubwo bagakomeza gukora rwihishwa kandi ubuyobozi bwarababujije.

Iki kibazo gikomeje guhangayikisha abaturage, basaba ko icyo kibazo cyahagurukirwa n’inzego kireba kuko ngo nta kwezi kugishira ingona itariye umuturage nk’uko bitangazwa na Niyonkuru Alexis umuturage wo mu kagari ka Nyabagendwa.

Ati “ingona zikunze kwibasira abarobyi bakora rwihishwa, ariko ikibazo gikomeye ni uko bamwe muri twe tutarahindura imyumvire ngo birinde ibyo biyaga bibamo ingona, ahubwo bagakurikira uburyohe n’amafaranga bakura mu mafi bakahatakariza ubuzima”.

Cyakora abarobera mu makoperative bo bavuga ko ntacyo izo ngona zibatwaye. Ngo zibasira gusa abaroba ku buryo bwa rwihishwa, dore ko nta n’amato ndetse n’ibikoresho byo kuroba baba bafite nk’uko bivugwa na bamwe mu barobyi bakorera ku kiyaga cya Kidogo mu murenge wa Ririma.

Uwitwa Bisengimana Emmanuel agira ati “ ndemeza ko nta we ingona yari yasanga iwe mu rugo cyangwa ngo imufate ategereye umwaro, yemwe nta n’uwo isanga mu bwato ahubwo usanga abaturage bakomeje kuhatakariza ubuzima kubera gukurikirana kararyoshye iba mu ifi”.

Bamwe mu baturiye icyo kiyaga cya Kidogo, batari mu makoperative y’abarobyi mu myumvire yabo bavuga ko kureka kuroba muri icyo kiyaga bitaborohera bitewe no gukunda amafi n’amafaranga avamo, ibyo bishatse kuvuga ko bajya baroba rwihishwa, uretse ko ngo hari n’abavomamo.

Abaturage barasaba ko ikibazo cy’ingona zibarya cyahagurukirwa2

Umuyobozi w’akagari akangurira abaturage kwirinda kwishora mu mazi rwihishwa

Gasirabo Gaspard Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ririma, avuga ko kubera umwuga wo kuroba abaturage babyirukiyemo, hagakubitiraho no gukunda amafi, ngo biragoye kugira ngo babireke.

Ati “iki kibazo cy’ingona kirababaje kuko zitwara ubuzima bw’abantu, abaturage ntibagomba gukinisha ubuzima bwabo babwegereza ingona mu gihe inyama arizo ziyitunze”.

Ibiyaga byo mu karere ka Bugesera ibyinshi bishamikiye ku mugezi w’Akagera. Kubera ko ukunda kuzura mu gihe cy’imvura nyinshi, akenshi ingona ziwuvamo zigakukira muri ibyo biyaga, aho zibona amafi n’ibindi bizitunga. Izo ngona n’umuntu ntizimurebera izuba, ndetse kuva kera ngo zagiye zirya abaturage.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>