subscribe: Posts | Comments

Nyamasheke: Polisi yakoze umuganda ibagara ishyamba ryayo inatoragura amasashe mu ma-Centre y’ubucuruzi yose

0 comments

Untitled1 Untitled2

Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke ifatanyije n’abaturage yakoze umuganda wo kubagarira ishyamba ryayo riri mu murenge wa Karambi ndetse itoragura amasashe mu du-Centre tw’ubucuruzi twose two muri aka karere.

Ibi bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije byakozwe kuri uyu wa kane, tariki ya 14/02/2013 mu karere ka Nyamasheke biri muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ubufatanye bwa polisi n’abaturage (Community Policing Week).

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Polisi y’igihugu mu karere ka Nyamasheke ifatanyije n’Ingabo, ubuyobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage batoraguye amasashe ku ma Centre y’ubucuruzi yose yo muri aka karere.

Irindi tsinda ry’abapolisi ryagiye mu murenge wa Karambi, mu kagari ka Gitwe, mu mudugudu wa Kibiko gukorera neza ishyamba rya Polisi y’Igihugu riri muri uyu mudugudu riteye ku buso bwa hegitare 10.

Nubwo imvura yaguye, ntiyigeze ica intege abaturage na Police y’Igihugu mu muganda wo gukorera neza iri shyamba bigaragara ko rikiri ritoya.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke, CIP Francois Segakware yashimiye abaturage bo mu murenge wa Karambi umurava bakoranye mu gukorera iryo shyamba ndetse bakaba bihanganiye imvura yaguye, bityo abasaba ko iteka bazajya bazirikana ku bidukikije kuko bifitiye Igihugu akamaro n’isi yose muri rusange.

Kanamugire Adolphe ushinzwe imiyoborere myiza no kwegereza abaturage ubuyobozi mu karere ka Nyamasheke na we yashimiye abaturage bo mu murenge wa Karambi kandi abagaragariza ko ubuyobozi bushimishijwe n’umusaruro bagaragaje aho bakoreye ishyamba ryatewe ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.

Ku gikorwa cyo gutoragura amasashe mu ma-centre yose y’ubucuruzi, Niyitegeka Servand, Umukozi wa REMA uhagarariye Umushinga DEMP (Decentralisation Environment Management Project) , ufatanya n’inzego z’ibanze mu kubungabunga ibidukikije mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, yatangaje ko ari gahunda y’ubukangurambaga budasanzwe bugamije kurwanya amasashe kuko byagaragaye ko agira ingaruka mbi mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere kandi akagira ingaruka mu kugabanya umusaruro w’ubuhinzi bitewe n’uko aho ari, amazi atagera mu mizi y’ibihingwa uko bikwiye.

Muri iyi gahunda yo kurwanya amasashe habayeho kuganiriza abacuruzi, umwe ku wundi kuri gahunda yo kurwanya amasashe, by’umwihariko nko ku bicuruzwa biva hanze biri mu masashe ku buryo bo bakwemererwa kubizana biyarimo ariko bajya kubigurisha bakajya bayasigarana kugira ngo nyuma y’igihe kigenwe ajye ahurizwa hamwe n’abakozi ba REMA bayajyane ahateganyijwe.

Ibi bikorwa bitandukanye byo kubungabunga ibidukikije birakorwa muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kwicungira umutekano (Community Policing Week).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>