subscribe: Posts | Comments

Kamonyi: Hatewe ibiti bivangwa n’imyaka byo kurwanya isuri mu mudugudu wa Nyagasozi

0 comments

Kamonyi: Hatewe ibiti bivangwa n’imyaka byo kurwanya isuri mu mudugudu wa Nyagasozi

Ibiti bigera ku 5600 bivangwa n’imyaka byatewe mu mudugudu wa Nyagasozi, akagari ka Buguri ho mu murenge wa Rukoma. Umushinga wo gutera ibiti muri uwo mudugudu ukaba ugamije gufata ubutaka bukunze gutwarwa n’isuri ituruka mu ishyamba rya Kanyinya.

Uwo mushinga  wo gutera ibiti watangiye kuri uyu wa kabiri tariki 19/2/2013, abaturage bakaba babifashijwemo n’umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije mu bihugu bigize Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba ,Vi-Agro forestry program Rwanda, ubicishije muri sendika INGABO y’abahinzi borozi.

Abaturage b’umudugudu wa Nyagasozi uherereye munsi y’ishyamba rya Kanyinya, batangaza ko bamaranye igihe kirekire ikibazo cy’isuri ibatwarira ubutaka ndetse n’imyaka bahinga. Imwe mu mirima yabo ikaba yaracitsemo imikoki ku buryo bari bafite ubwoba ko na bo isuri izabatwara.

Kuba bamwe mu batuye uwo mudugudu harimo abanyamuryango ba sendika INGABO, bagaragaje ingaruka iyo suri igira ku myaka ya bo, cyane iyo bahinga mu gishanga cya Nyagasozi. Nk’uko Usanase Gilbert, Agronome muri Sendika INGABO, ngo gutera ibiti bivangwa n’imyaka bizatuma ubutaka budakomeza kugenda.

Ikigorwa cyo kurwanya isuri mu mudugudu wa Nyagasozi, Sendika INGABO, yagitewemo inkunga n’umuryango Vi-Agroforestry, wabafashije gucukura imirwanyasuri ku musozi wa Kanyinya no gutanga ingemwe z’ibiti byo gutera.

Rukundo Jean Marie Vianney, umukozi wa Vi-Agroforestry, avuga ko mu bikorwa byo kurengera ibidukikije bakorera mu gihugu babicisha mu miryango ikorera mu gihugu, bakayitera inkunga mu mishinga y’ubuhinzi bw’ibihingwa bishobora guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no mu kwita ku bidukikije.

Akomeza avuga ko bakangurira abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka birimo ibiribwa n’ibicanwa cyangwa bigakorwamo ibikoresho byo mu rugo nka Gereveriya, Kariyandara, amapapayi n’ibindi.

Ku musozi wa kanyinya hacukuwe imirwanyasuri ku buso bwa hegitari 100, abaturage bakaba barahawemo imirimo; mu gihe cy’amezi ane bahakoze bakaba barahembwaga 1500frw ku munsi. Ibiti biteganyijwe guterwa mu mudugudu wose bikaba bisaga ibihumbi 2500.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>