subscribe: Posts | Comments

Kamonyi: Abahinzi bo muri Sendika Ingabo bahagurukiye kurwanya isuri iva mu ishyamba rya Kanyinya

0 comments

Kamonyi: Abahinzi  bo muri Sendika Ingabo bahagurukiye kurwanya isuri iva mu ishyamba rya Kanyinya

Sendika y’abahinzi n’aborozi INGABO; yafashije abaturage bo mu kagari ka Buguri umurenge wa Rukoma kurwanya isuri ituruka mu ishyamba rya Kanyinya, bacukura imirwanyasuri; bagatera ibiti bivangwa n’imyaka. Ibi bikorwa sendika ibifatanya  n’umuryango vi-agro forestry ugamije kurengera ibidukikije.

Ishyamba rya Kanyinya  riherereye mu murenge wa Rukoma, ahitwa mu Gacurabwenge. Mu gihe cy’imvura, amazi amanuka mu ishyamba atwara ubutaka bwo mu mirima y’abaturage batuye munsi y’ishyamba, akangiza n’imyaka asanze mu nzira ya yo, ndetse n’iyo mu gishanga cya Nyagasozi.

Joseph Harelimana, umwe mu batuye munsi y’iryo shyamba avuga ko mu gihe cy’imvura bahangayikishwaga n’uko imvura ibangiriza imyaka, ndetse bamwe muri bo isuri ikaba yari itangiye gusatira inzu za bo.

Kuba  benshi mu bahatuye ari abanyamuryango ba Sendika Ingabo, igira inama abahinzi bo mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Nyanza; bayigejejeho ikibazo cy’iyo suri ihora yangiza imyaka ya bo, maze babafasha gukemura icyo kibazo bacukura imirwanyasuri babaha n’ibiti bivangwa n’imyaka byo gufata ubutaka.

Usanase Gilbert, ukurikirana ibikorwa bya Sendika Ingabo mu karere ka Kamonyi akaba ashinzwe kubungabunga inkengero z’igishanga cya Nyagasozi; atangaza ko abahinga muri icyo gishanga bahoranaga ibibazo by’isuri yangiza imyaka ihingwa mu gishanga cya Nyagasozi.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo ku buryo burambye, ku nkunga y’umuryango ukorera mu karere wita ku bidukikije Vi-Agro forestry Program, Sendika ingabo yafatanyie n’abaturage gucukura imirwanyasuri kuri hegitari 100 , ikaba iteganya no kuhatera ibiti bisaga ibihumbi 250.

Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’akagari ka Buguri, Iryivuze Marie Chantal, ahamya ko iyo nkunga yabafashije gukemura ikibazo cy’isuri cyasaga n’icyananiranye, kuko mbere abaturage babikoraga mu muganda ntibigire umusaruro bitanga.

Ngo iyo miryango yashoyemo amafaranga, abaturage bagakora bahembwa none biragaragara ko isuri itagifite umuvuduko ukabije. Muri uwo mudugudu bateganyaga kwimura imiryango 2 yari ituye ahashobora gutwarwa n’ibiza, ariko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa avuga ko batakimuwe kuko ikibazo cy’isuri kiri gukemuka.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>