subscribe: Posts | Comments

Gicumbi – Bashyize irondo ku manywa ryo kurinda abangiza ibidukikije

0 comments
Gicumbi – Bashyize irondo ku manywa


Aha hari harabaye ubuvumo batangiye kuhasiba

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi busabye abacukuzi b’imicanga n’amabuye yo kubakisha bo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba ntibabicikeho ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba bwashyizeho irondo ryo ku manywa ryo kurinda abangiza ibidukikije.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste avuga ko bafashe ibyemezo byo gusiba ibyo byobo kandi bahashyira uburinzi bwo kumanywa na nijoro kugirango hatazagira abongera gucukura iyo misozi murwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Uretse izo ngamba bafashe batangaza ko bagifite urugendo kuko bamwe mubacuruzi bo mu Karere ka Gicumbi babajwe n’iryo hagarikwa ryo gucukura umucanga n’amabuye kuko benshi babikuragamo inyungu zo kubona ibyo bubakisha amazu yabo.

Gusa ubu nta muturage wemerewe gucukura umucanga cyangwa ngo akure amabuye kuko uwo bazafata bazamuhana by’intangarugero nk’uko akomeza avuga ko gucukura imicanga bituma ubutaka bufashe umusozi  bugenda buriduka maze ugasanga habaye ubuvumo ndetse ugasanga rimwe na rimwe bituma umuhanda ugenda wangirika kuko usanga nta butaka bukiwufashe.

Abacukura bagenda bakurikiranye aho amabuye ari maze ugasanga igice cy’umusozi wose cyararimbutse.

Abaturage nabo batuye mu kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Byumba batangaza ko abo bacukuzi b’amabuye bangizaga ibidukikije bidasubirwaho kuko aho babonye hari amabuye baruhukaga ari uko bayamazemo.

Ibyo bikajyana no guhinga umusozi bawushakamo iyo micanga cyangwa ayo mabuye yo kubakisha amazu maze ugasanga imvura iyo iguye ibitaka byasigaye kumusozi bigatwarwa.

Igice cy’umusozi cyaratwawe cyose

Izo ngamba zo gusiba ibyo byobo bizakurikirwa no gutera ibiti aharidutse kugirango ubutaka bwongere bukomere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>