subscribe: Posts | Comments

Abaturage b’akarere ka Nyabihu barahamagarirwa kurengera ibidukikije kandi bakumva ko ari inyungu zabo

0 comments
Hagenda hakorwa ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Aba baturage bateraga ibikangaga mu nkengero z’ikiyaga cya Karago mu rwego rwo kukibungabunga

Hagenda hakorwa ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Aba baturage bateraga ibikangaga mu nkengero z’ikiyaga cya Karago mu rwego rwo kukibungabunga

Mu rwego rwo gukumira ibibazo biterwa no kutabungabunga ibidukikije nk’uko bigomba,abaturage b’akarere ka Nyabihu barahamagarirwa kurengera ibidukikije kandi bakumva ko ari inyungu zabo. Ibyo bikaba bigarukwaho n’umukozi wa REMA mu karere ka Nyabihu Nabimana Jean de Dieu unavuga ko muri uyu mwaka wa 2013 bagiye gukaza umurego mu kurushaho kurengera ibidukikije.

Nabimana akomeza avuga ko mu mwaka wa 2012 hibanzwe cyane ku kurwanya isuri ku migezi,ku biyaga,ku misozi ihanamye haterwa ibiti hakorwa n’ibindi bikorwa bitandukanye byo kurwanya isuri no kurengera ibidukikije.

 

Mu mwaka wa 2012 kandi hitawe cyane ku kurwanya isuri mu mirima y’abaturage,aho hagiye haterwa ibiti bivangwa n’imyaka. Abaturage kandi bashishikarijwe kumenya itegeko ry’ibidukikije n’ibindi bikenewe cyane mu kubyitaho.

Ibikorwa nko kubungabunga ibishanga,imigezi,ibiyaga,imisozi,gusobanura no kumenyekanisha itegeko rirengera ibidukikije, bikazarushaho kwitabwaho muri uyu mwaka wa 2013, mu rwego rwo kwirinda ingaruka ziterwa no kutabungabunga ibidukikije n’umutungo kamere uko bikwiye.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>