subscribe: Posts | Comments

Rwanda | Rwinkwavu: Nta mwaka washira ikiyaga cya Kadiridimba kidahitanye umuntu

0 comments

Rwinkwavu Nta mwaka washira ikiyaga cya

Abatuye hafi y’ikiyaga cya Kadiridimba kiri mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bavuga ko nta mwaka washira kidatwaye ubuzima bw’umuntu. Kadiridimba ni ikiyaga gito, ariko uburyo giteye ngo byayobeye abatuye hafi ya cyo. Nta mugezi munini ugisukamo amazi, ariko kikagaburira amazi menshi ibishanga biri hepfo yacyo kandi ntigikame.

Ikiyaga cya Kadiridimba ngo gifite ubujyakuzimu butazwi. Hari amakuru avuga ko higeze kugwamo ikamyo yuzuye inzoga za byeri iheramo, ku buryo iyo kamyo abari bayirimo n’inzoga yari itwaye nta nakimwe cyabonetse.

N’ubwo ikiyaga cya Kadiridimba gifite amateka atera ubwoba abacyumvise bwa mbere, abatuye hafi ya cyo bajyaga bacyogamo. Benshi mu bo twavuganye batuye hafi ya cyo bemeza ko nta mwaka ujya upfa gushira kidatwaye ubuzima bw’umuntu.

Gusa ngo nta muntu ugipfa kucyogamo kuko ubuyobozi bwabibujije, ariko hari abaca mu rihumye bakajya koga muri icyo kiyaga. Ikiyaga cya Kadiridimba ngo gishobora kuba ari isoko y’amazi yatobokeye aho kiri, ayo mazi akaba ahora ava ikuzimu, kuko bitumvikana impamvu adakama kandi gisohora menshi agaburira ibishanga biri hepfo ya cyo.

Mu minsi ishize hari ubwo ikiyaga cya Kadiridimba cyuzuraga, ikiraro kigitandukanya n’ibishanya biri hepfo yacyo kikarengerwa. Ibyo byatumye ikiraro cyigizwa hejuru ndetse hanashyirwamo imiyoboro mini isohora amazi kugira ngo adakomeza kujya arengera ikiraro.

Share Button

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>