subscribe: Posts | Comments

Rwanda | Rubavu: imiryango 153 niyo igomba kwimurwa kunkengero za Sebeya

0 comments

imiryango 153 niyo igomba kwimurwa kunkengero za Sebeya

Bamwe mubangirijwe bari baturiye Sebeya bagomba kwimurwa

Nyuma yo kubona ingaruka k’ubuzima bw’abaturiye umugezi wa Sebeya hagafatwa ingamba zo kwimura imiryango 153 ituye kunkengero zayo, bamwe mubamaze kwimurwa bavuga ko iki gikorwa kingenda neza kandi bakishimira umwanzuro wafashwe kuko ari uwo gukiza ubuzima bwabo.

Kuva umugezi wa Sebeya watangira kwigaragaza ko ubangamiye ubuzima bw’abantu imiryango 42 imaze kwimurwa ituzwa mu murenge wa Kanama mu kagari ka Mahoko, ababanje kwimurwa banubakiwe akaba ari abatari bishoboye aho bubakiwe amazu 31.

Abandi bari baturiye uyu mugezi bakaba bagomba kwimurwa bakajya gutuzwa ahandi kandi bazabona ibyangombwa kuruta uko bangirizwa n’umugezi wa Sebeya uturuka mu misozi ya Rutsiro.

Nzayisenga Jean Claude ushinzwe kubungabunga umugezi wa Sebeya avuga ko uretse abaturage bafashijwe kubakirwa nk’abatishoboye n’abandi nabo basigaye bagomba kwimurwa kandi ngo igikorwa kiragenda neza.

Icyemezo cyo kwimura abaturiye Sebeya cyaje nyuma y’uko bigaragaye ko kuzura kwayo byangiriza abawegereye, mubimurwa hakaba harimo abari barasatiriye uyu mugezi.

Kugira ngo hakurweho imbogamizi uyu mugezi utera, abaturage batuye mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero hafashwe ingamba zo gutera ibiti kunkengero zawo, aho uturuka hari ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro hasabwa ko byasiba ariko abaturage bakarwanya isuri ku misozi kuko igitaka kimanurwa n’isuri gituma wuzura amazi agatera abaturage mu ngo.

Umugezi wa sebeya uri mubyahungabanyije akarere ka Rubavu mu biza nyuma y’umusozi wa Rubavu wimuweho abaturage barenga 1200, ibindi biza bikomeje kwigaragaraza muri aka karere bikaba biri mu murenge wa Nyamyumba biterwa n’umuhanda wa Kiraga Burushya utarakorwa ukamena amazi mu kagezi gato kitwa Burehe abagaturiye bakaba bamaze kwimurwa kugera ku miryango 22.


 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>