subscribe: Posts | Comments

Rwanda | Kayonza: Barasabwa gutera amashyamba no kubungabunga ibiti byatewe

0 comments

Barasabwa gutera amashyamba no kubungabunga

Umukozi ushinzwe kubungabunga amashyamba mu karere ka Kayonza, Mukamana Phoebe, arasaba abaturage gushyira imbaraga mu gutera amashyamba no kubungabunga ibiti byatewe. Akarere ka Kayonza gafite imisozi myinshi idateyeho amashyamba, ku buryo bigira ingaruka mbi ku bahinzi ntibabone, imvura uko bikwiye cyane cyane mu gace k’Akagera.

N’ubwo abaturage bo mu karere ka Kayonza basigaye batera ibiti ku bwinshi mu miganda rusange izoza ukwezi, hari abatarasobanukirwa n’akamaro ibiti n’amashyamba muri rusange bibafitiye.

Hari abumva ko bagomba gutera ibiti gusa ari uko bari mu muganda rusange hamwe n’abayobozi. Cyakora ubuyobozi ngo buracyafite imabaraga nke kuko n’abantu bafite ubushake bwo gutera ibiti babura ingemwe batera nk’uko twabitangarijwe na Mwiseneza Tharcisse nyuma y’umuganda rusange wabereye mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza tariki 24/11/2012.

Cyakora hari n’abaturage bavuga ko hari za pepiniyeri z’ibiti ziba ziri hirya no hino mu mirenge ariko hakabura abaturage bajya kubisaba ngo babitere.

Akarere ka Kayonza kashyizwe ku rutonde rw’uturere dufite ubutayu. Kahawe inkunga ya minisiteri y’umutungo kamere kugira ngo gatereshe amashyamba ku misozi idahinzeho amashyamba. Cyakora n’ubwo ayo mashyamba ari guterwa, abaturage ngo barasabwa kuyabungabunga kuko kuba ntayari asanzwe ahari bigira ingaruka ku baturage bose.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>