subscribe: Posts | Comments

Rwanda | KARONGI: Koga ahahoze Guest House ntibikemewe

0 comments
Guest House mbere y’uko isenywa muri  2004

Guest House mbere y’uko isenywa muri 2004

Kuva mu cyumweru gishize nta muntu wemerewe kongera koga ahahoze Guest House, nyuma y’uko ubuyobozi busanze hari abajyanwayo no gukora ubusambanyi.

Amabwiriza abuza abantu kongera koga ahoze Guest House Hotel mu mujyi wa Kibuye yashyizweho n’ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura bufatanyije na police mu karere ka Karongi.

Ayo mabwiriza ariko byaje kugaragara ko abantu batayubahiriza bose nk’uko byasobanuwe kuri uyu wa gatandatu tariki 26/1/2013 n’umuyobozi ushinzwe ubutaka mu karere ka Karongi Ing Hanyurwimana Damascene mu nama yakurikiye umuganda.

Hanyurwimana yavuze ko hari abasore n’inkumi barenga 10 bari bafungiye kuri station ya police kubera kurenga ku mabwiriza ariko baje kurekurwa nyuma y’uko police isanze ari abakora amarushanwa yo koga kandi bazwi ku rwego rw’igihugu.

Ahahoze Guest House leta yafunze burundu muri 2004 ifte gahunda yo kuhegurira abikorera kugira ngo hashyirwe hotel yo mu rweho rwo hejuru. Kuva icyo gihe abanyakibuye n’abandi banyarwanda bakunda koga mu Kivu bakomeje kuhogera n’ubwo ari mu matongo, bakurikiye umusenyi waho kubera ko hari hamwe mu hantu hateye neza ku bakunda kogera ku musenyi.

Kugeza ubu mu karere ka Karongi, usibye kuri Guest House, ahantu hashobotse kogera ni kuri Gold Eden Rock Hotel ariko usanga ari hato cyane abantu bahabyiganira.

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabili (Gashyantare 2013) mu karere ka Karongi hazafungurwa umwaro muhimbano (plage artificielle) ahitwa Nyakariba mu murenge wa Bwishyura.

Ni umwaro urimo gutungwanya n’umuntu wikorera, hakazajya habera ibikorwa bitandukanye byo kwidagadura, koga, kwica akanyota n’isari ndetse n’ubukerarugendo bwo mu mazi buzatangizwa ku mugaragaro na leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB.

Muri uyu mwaka wa 2013, akarere ka Karongi kanafite gahunda yo gushyira amatara ku muhanda, bahereye ku musozi witwa Josi, aho umugi wa Karongi uhera, akazamuka akanyura muri rond point yo mu mujyi, akazenguruka akamanuka yerekeza ahitwa Nyabidahe kuri Cormoran Lodge, hotel y’umushoramari w’umubilikazi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda witwa Nathalie Cox; hanyuma agakomeza akagera kuri IPRC West, ahahoze hari ETO Kibuye.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>