subscribe: Posts | Comments

Rwanda | Gakenke: Hafashwe icyemezo cyo guhagarika gutema amashyamba

0 comments
Amashyamba ari ku nkengero z'imihanda yarararitswe.

Amashyamba ari ku nkengero z’imihanda yarararitswe.

Umukozi ushinzwe amashyamba, Kanyetariki Evariste  tariki 16/01/2013 yatangaje ko akarere kafashe icyemezo cyo guhagarika itemwa ry’amashyamba mu mirenge imwe n’imwe kubera ko abaturage bangizaga amashyamba.

Kanyetariki asobanura ko mu mirenge ya Gashenyi, Karambo, Nemba, Gakenke na Kivuruga hagaragaye kwangiza amashyamba aho abaturage batemye amashyamba bitwaje ko hanyuzwa umuriro w’amashanyarazi bakararika  ahantu hanini kandi nta burenganzira basabye.

Ngo icyo cyemezo cyafashwe kugira ngo hakumirwe iryo yangiza ry’ibidukikije ryakorwaga n’abaturage ariko kikazamara gusa ukwezi; nk’uko Kanyetariki akomeza abitangaza.

Uyu mukozi w’akarere ashimangira ko kwangiza amashyamba biterwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge badakurikira hafi amashyamba, abaturage bagakora icyo bishakira.

Ubusanzwe abaturage bemerewe gusarura amashyamba yabo basabwe uburenganzira igihe ishyamba rirengeje hegitare ariko bagasarura mu byiciro aho asarura igice kimwe agategereza ko haba igiteme akabona gutema ikindi gice.

Abaturage bashaka gusarura amashyamba ari munsi ya hegitare bemerewe gusarura nta burenganzira basabye.

Amashyamba menshi agaragara ku nkengero z’umuhanda wa Kigali-Musanze yarararitswe bitera abantu benshi kwibaza niba ubuyobozi bw’akarere butabibona.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>