subscribe: Posts | Comments

Rwanda : Aborozi bororera mu nzuri ahahoze ishyamba rya Gishwati barasabwa kubungabunga ibidukikije n’ibiti byatewe muri ako gace

0 comments

Aborozi bororera mu nzuri ahahoze ishyamba rya Gishwati barasabwa kubungabunga ibidukikije n’ibiti byatewe muri ako gace

Umwe mu borozi bo mu murenge wa Muringa,Nzabanita Faustin yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose akaba intangarugero mu kurengera ibidukikije ndetse akabishishikariza n’abandi

Aborozi bororera mu nzuri za Gishwati zegereye  ahaterwa  ibiti, haba hafi ya Gishwati cyangwa ku mihanda ndetse n’ahandi muri Gishwati, barasabwa kubibungabunga uzabirengaho agahanwa  kuko byagaragaye ko inka zabo zikunze kubyangiza. Ibi bikaba byaratangajwe na Shingiro Eugène ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu.

Shingiro Eugene akomeza avuga ko iki kibazo cyo kwangiza ibiti byatewe muri Gishwati cyakunze kuvugwa kenshi,ibi bikaba byaragarutsweho na Munyampamira Ildephonse,ushinzwe amashyamba mu karere ka Nyabihu.

Ni muri urwo rwego,ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu n’abandi bayobozi bagiranye inama n’aborozi bororera muri Gishwati hafatwa ingamba zo kubungabunga ibiti bihaterwa ndetse aborozi banatangarizwa ko uzabirengaho uwo ari we wese azabihanirwa. Buri mworozi yasabwe kandi kuba imboni y’ibyo bidukikije,agakumira uwo ari we wese washaka kubyangiza.

Muri zimwe mu ngamba zafashwe,aborozi basabwe kugaragaza abashumba babo bakabarurwa,bakagira ibibaranga kuburyo abashyumba batagira inzuri bazagaragazwa,hakamenyekana abangiza ibiti. Ibiti ndetse n’ibyatsi bigenda biterwa muri Gishwati,aborozi bakaba basabwa kubibungabunga bigakura. Basabwe ko ibyatsi bizajya byahirwa,inka zikajya zirira ibyatsi mu biraro kuko ariho zinatanga n’ifumbire aho kugira ngo byangizwe.

Ubusanzwe itegeko  riteganya ibihano ku  muntu wese wangiza ibidukikije,ninayo mpamvu ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu agira inama aborozi yo kwita cyane ku bidukikije muri rusange cyane cyane bakita ku mashyamba yatewe mu rwego rwo  kuzahura ahahoze ishyamba rya Gishwati,aho kugira ngo bazagerweho n’ibihano  ari bo bizize kandi baraburiwe.

Mbere ya Jenoside Gishwati yari ishyamba kimeza rifite ubuso bwa  km2 280,nyuma ya Jenoside, ahagana mu myaka ya 1996,abantu bakaba baratuye mu bice bya Gishwati, ishyamba rya Gishwati rigatemwa, ubuso bw’ishyamba busigara bugera kuri km27 gusa. Hamwe haraturwa ndetse ahandi  hasigara hasa n’ahambaye ubusa nta giti . Ibyo byateye ingaruka nyinshi,zirimo iyangirika ry’ibidukikije,isuri,inkangu,gusenyuka kw’amazu y’abari bahaturiye,imfu z’abantu n’amatungo,n’izindi ngaruka zitandukanye.

Mu rwego rwo gusubiranya ahahoze ishyamba rya Gishwati ari nako hanirindwa izo ngaruka zose,bamwe mu bari batuye mu duce twa Gishwati barimuwe,nyuma kandi iki gice cya Gishwati kikaba cyaragabanijwemo ibice 3,harimo igice gihingwamo,igice cyororerwamo ndetse n’igice cy’ishyamba. Abahaturiye bahinga ahagenewe guhingwa,abahororera,n’abandi baturage muri rusange, bakaba basabwa kubungabunga ibi bice cyane bita ku hatewe amashyamba kugira ngo iri shyamba rizongere kuzahuka risubirane.


 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>