subscribe: Posts | Comments

Rwanda : Abaturiye umugezi wa Burehe bafite impungenge ko uzongera kubangiriza

0 comments
Abaturiye umugezi wa Burehe bafite impungenge ko

Amazi y’umugezi wa Burehe iyo imvura iguye yangiriza abaturage

Mu itangiriro ry’ukwzi wa Nzeri 2012 abaturage baturiye umugezi wa Burehe mu murenge wa Nyamyumba bangirijwe bidasubirwaho n’amazi yavuye mu misozi mu muhanda wa Kiraga Burushya, umuhanda wakozwe nabi ugasuka amazi mu mirima y’abaturage.

Nubwo iki kibazo cyasuwe n’inzego nyinshi, abaturage bavuga ko bafite impungenge ko bashobora kongera kwangirizwa n’amazi mu gihe kunzira z’amazi zinyura muri uyu mugezi ntacyakozwe.

Ikibazo cy’ayo mazi cyanangirije uruganda rwa Bralirwa n’abaturage bari baturiye umugezi wa Burehe cyatejwe n’umuhanda wa Kiraga Burushya watangiye gukorwa 2010 muri gahunda ya VUP ariko ukaza gukorwa nabi hadashyizwemo inzira z’amazi naho zishyiriweho zigashyirwa mu mirima y’abaturage bigatuma uko imvura iguye bangirizwa.

Kigali today iganira n’abakoresha uyu muhanda bavuga ko hari hakwiye gukosorwa amakosa yakozwe hagakorwa inzira nziza z’amazi ariko kuva ikibazo kibonekeza ntakirakorwa uretse kwimuraimiryango 22 yari ituriye uyu mugezi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere Nsengiyumva Buntu Ezzechiel we asobanura ko hari gufatwa ingamba zo kongera gukora uyu muhanda ukomeze ube nyabagendwa, bitewe n’uko abawukoze hari ibyo batujuje birimo inzira z’amazi zica k’uruhande rw’umuhanda ziyobora amazi kuko naho yoherejwe yashyizwe mu myaka y’abaturage.

Uyu muhanda unyura mu misozi ihanamye ngo gukora izi nzira z’amazi biragiye kuko zishyirwa inzira imwe naho kuyagabanyiriza hakaba hamanuka kuburyo yoherezwa mu mirima, cyakora ngo haratekerezwa uburyo wakorwa neza kandi n’isuri ikarwanywa nubwo akarere kavuga ko kagomba gushaka amafaranga yo kubikora naho abaturage bakavuga ko bafite impungenge zo kongera kwangirizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>