subscribe: Posts | Comments

Rwanda : Abaturage basobanukiwe neza n’ibyiza byo kurwanya isuri ari nayo mpamvu bitabira gahunda ya “twibature”

0 comments

Akarere ka Nyabihu kagiye gahura n’ingaruka nyinshi z’ibiza bitewe n’imvura nyinshi n’amasuri, zirimo nko gusenyuka kw’amazu, inkangu, imfu z’abantu, gutwarwa kw’imyaka n’ibindi byagize ingaruka ku baturage. Iyi akaba ariyo mpamvu hafashwe ingamba nyinshi zo kurwanya isuri no kurengera ibidukikije

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu twakunze kwibasirwa n’ingaruka zo kwangirika kw’ibidukikije zirimo nk’amasuri, inkangu, gusenyuka kw’amazu, gutwarwa kw’imyaka, n’izindi. Ni muri urwo rwego hashyizweho uburyo bwo kurwanya izo ngaruka buri muturage abigizemo uruhare.

Gahunda ya Twibature ikaba ari imwe mu zashyizweho mu guhangana n’icyo kibazo. Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mukaminani Angela,avuga ko yashyizweho mu rwego rwo guhashya ikibazo cy’isuri no kurengera ibidukikije.

Iyi gahunda ikaba ifitiye akamaro abaturage n’akarere muri rusange nk’uko yabigarutseho. Ari nayo mpamvu buri muturage akangurirwa kumva ko ari igikorwa kimureba ndetse akakitaho kugira ngo kizarambe,bityo koko isuri icike.

Bamwe mu baturage nabo usanga barasobanukiwe n’iyi gahunda,ari nayo mpamvu bahitamo kuyitabira kuko basanga ari bo baba bigirira neza,banikorera. Twagirayezu Shadrack,avuga ko nk’umuturage kubyuka kare arwanya isuri nyuma akajya gukora imirimo isanzwe ari igikorwa cy’ingenzi cyane.

Twagirayezu yongeraho ko agace bari batuyemo ka Gashonero, karangwaga no kwibasirwa  n’isuri,ugasanga bateza uko bikwiye,ariko ubu bakaba baratangiye kuyirwanya aho yemeza ko bazeza bihagije kuko hari impinduka zabaye.

Ubusanzwe akarere ka Nyabihu kakaba kagizwe n’ubutaka bworoshye buri ku misozi ihanamye ndetse n’ubutaka bw’amakoro. Mu mirenge 12 ikagize, imirenge 4 yako ikaba ari iy’amakoro naho indi 8 isigaye ikaba igizwe n’imisozi ihanamye n’ubutaka bworoshye. Bitewe n’imiterere yako,bikaba byoroshye ko ubutaka bushobora kwibasirwa n’isuri,inkangu n’ibindi bibazo bitandukanye hatagize igikorwa.

Gahunda ya Twibature aho abaturage bazinduka bagakora umuganda wo kurwanya isuri no kurengera ibidukikije ahakunze kwibasirwa, ikaba yaraje ari imwe mu bisubizo by’ibi bibazo. Iyi gahunda ikaba muri buri murenge ku munsi watoranijwe buri cyumweru.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>