subscribe: Posts | Comments

Rwanda : Abatema amashyamba ateze bararye bari menge.

0 comments

Abatema amashyambaAmashyamba ni bimwe mu bihingwa bifatiye runini isi dutuyemo,niyo mpanvu amashyamba agomba gusigasirwa,akabungwabungwa,agafatwa neza mu rwego rwo kugira ngo akomeze arinde isi n’ibiyiriho byose.

Gusa nk’uko bigaragara ngo hari bamwe mu bahinzi bayasarura atarera bityo bikaba byateza ikibazo gikomeye cy’ubutayu.

Ibi kandi ngo bitera impungenge iyo usanze ahantu hari ishyamba ryinshi hasigaye hambaye ubusa ku buryo bugaragara.

Ngo hari n’aho bayasarura nyuma ntibasubire guteramo ibindi biti,ibi ngo bikaba ari ikosa rikomeye,rishobora guteza ingorane zikomeye ku buzima bw’ibidukikije.

Mu rwego rwo kwirinda ibibazo byatezwa no gusarura amashyamba akiri mato,umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo Murindwa Prosper,asaba abatuye aka karere kureba neza niba igiti kiba cyeze ku buryo cyasarurwa.

Avuga ko iyo ushaka kubungabunga ibidukikije utema igiti cyeze neza ,  kandi akaboneraho no gusubizamo ibindi.

Aragira ati”Hagomba kubaho igenzurwa ryimbitse rigamije kureba neza niba igiti kigeze igihe cyo gusarurwa,kugira ngo hatabaho kwibeshya ugasanga hasaruwe ibiti bitarakura.Ikindi kandi ni uko utemye igiti aba agomba guhita atera ikindi byaba byiza akaba yanatera bibiri bigiye gusimbura cya kindi cyatemwe.”

Ikibazo cyo gutema ishyamba riteze kandi ngo hari aho byagiye bigaragara,bityo akaba asaba inzego zose zirebwa n’iki kibazo kugikurikirana.

 

Yagize ati”Inzego zitanga ibyangombwa byo gusarura ishyamba ,zigomba gushyiraho umuntu wo gukurikirana niba koko abagiye gusarura ishyamba bagomba gusarura iryeze neza.Kuko hari aho ureba ugasanga basaruye ishyamba ryose ku musozi hasigaye ubutayu.”

Uyu muyobozi avuga ko hagomba ubufatanye mu nzego zitandukanye z’akarere kugira ngo amashayamba arusheho kubungwabungwa. Akomeza asaba abatanga ibyangombwa byo gusarura amashyamba ko bagomba kugara aho basarurira ngo bamenye neza ibiti bitemwe niba koko byeze

Avuga ko abaka ibyangombwa byo gusarura amashyamba akuze bakagombye koko gusarura ibiti babona ko bigejeje igihe cyo gusarurwa,byaba ngombwa irwa ibihano.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>