subscribe: Posts | Comments

Abacuruzi bagicururiza mu mashashi bo mu karere ka Rulindo barasabwa kubireka kuko amashashi yangiza ibidukikije.

0 comments

Inzego z’umutekano mu karere ka Rulindo, zifatanije n’inzego z’ibanze zo muri aka karere , hamwe n’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, bari mu gikorwa cyo gusaka amashashi mu bacuruzi, mu karere ka Rulindo.

Bamwe muri aba  bacuruzi bagicururiza ibintu babifunze mu mashashi ,ngo bakaba basabwa kubireka kuko bitemewe nk’uko bitangazwa na RAMUNI Ernest, umukozi  w’ikigo gishinzwe kubungabunga  ibidukikije REMA mu karere ka Rulindo.

Nk’uko bitangazwa n’uyu mukozi, ushinzwe gucengeza ibidukukikije mu igenamigambi ry’akarere,ngo gucururiza ibicururzwa mu mashashi ntibyemewe, ngo kuko ayo mashashi ari mu bintu byangiza ibidukikije kandi abacuruzi bakagombye kubisigasira.

Nyamara ariko n’ubwo iki gikorwa kirimo gukorwa ku neza kandi abafatanywe amashashi bakayatanga ,ngo abacuruzi basanga babihomberamo.

Bavuga ko hagombye kubaho ubugenzuzi ku mipaka aho ayo mashashi anyura, bityo ntabagereho ngo bayagure ,ngo kuko baba batanze amafranga yabo bayagura. Aba bacuruzi bakaba bavuga ko bibatera igihombo, n’ubwo ngo baba bayaguze bazi ko bitemewe.

Kayezu alphonsine, ni umucuruzi wa Butiki mu isantre ya Remera ho mu murenge wa Cyinzuzi, akarere ka Rulindo. Avuga ko kuri we nta kibazo kuba bamusanganye amashashi, bakayatwara ngo kuko n’ubundi yayacururizagamo azi neza ko ari ikosa. Akavuga ko ikibazo ari igihombo ahuye nacyo.

Yagize ati ”Rwose nta kibazo nibayajyane bapfa kuba batanciye amande. Nari mbizi ko gucururiza mu mashashi ari ikosa ,ikibazo gusa ni amafranga ku mucuruzi ubu ndahombye nta kundi. gusa na none ubuyobozi bwagombye gukumira ayo mashashi ntiyinjire mu gihugu ngo natwe tuyagure.”

Mushimire we avuga ko atari atuwe ayacururizamo, ngo ahubwo yabonye mu isantere ya Remera abacuruzi bose bayakoresha nawe aratinyuka.

Yagize ati ”Mu by’ukuri sinari ntuwe nyakoresha, nyakoresheje vuba aha , aho mboneye ko abandi bacuruzi basigaye bayakoresha ku mugaragaro , bituma nanjye ntinyuka ,kuko ubundi ndabizi ko ari ikosa. kuko amashashi ari mu bihumanya ibidukikije.”

RAMUNI Ernest, umukozi w’ikigo REMA mu karere ka Rulindo,we avuga ko kuba hari bamwe mu bacuruzi bagikoresha amashashi asanga birimo agasuzuguro kuko,ngo basobanuriwe kenshi ububi bw’amashashi ku bidukikije.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>