Rwanda | Nyabihu: Harakorwa byinshi mu kubungabunga ikiyaga cya Karago n’ibinyabuzima birimo ndetse n’amafi yatewemo
Mu karere ka Nyabihu ,abaturage bazindukiye mu muganda wo kubungabunga ikiyaga cya Karago haterwa ibikangaga hafi y’ikiyaga,nk’ibyatsi bifata ubutaka bikarinda isuri kwinjira mu kiyaga
Ikiyaga cya karago ni kimwe mu bidukikije n’ umutungo kamere w’ingenzi uri mu karere ka Nyabihu. Bitewe n’uko ikiyaga gikunze kwangizwa cyane n’isuri,hafashwe ingamba nyinshi zo kukibungabunga.
Gutera ibiti ku nkengero z’umugezi wa Nyamukongoro no ku misozi imanukaho amazi n’isuri byisuka muri uwo mugezi nawo uhita wiroha mu kiyaga ni bimwe mu bikorwa bigenda bikorwa mu gukumira isuri yakwangiza iki kiyaga.
Uretse ibi bikorwa,hakozwe n’ibindi byinshi mu kukibungabunga, aho hafunzwe aho amazi yavaga mu kiyaga yanyuraga kugira ngo gisubirane ubwinshi bw’amazi cyahoranye.
Hamwe n’ibindi bikorwa byagiye bikorwa mu kukibungabunga,kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2012,hakozwe umuganda wo gutera ibikangaga hafi y’icyo kiyaga mu murenge wa Karago. Impamvu y’iterwa ry’ibi bikanganga akaba ari ukugira ngo bijye bifata isuri n’ubutaka byakwiroha mu kiyaga cya karago bikacyangiza nk’uko Karambizi Benjamin ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.
Nyuma y’aho karago isubiraniye isura n’amazi yahoranye hatewemo amafi,abaturage bakaba basabwa kuyabungabunga bakabungabunga n’ibindi binyabuzima birimo kuko aribo bizagirira akamaro
Karambizi Benjamin kandi yongeraho ko kubungabunga iki kiyaga bifitiye inyungu abaturage b’akarere ka Nyabihu,akarere kirimo ndetse n’igihugu muri rusange. Avuga ko nyuma y’aho hakozwe ibishoboka byose iki kiyaga kigasubirana amezi cyahoranye ndetse akanagenda asa neza,hatewemo amafi. Kukibungabunga no gukumira isuri n’ibindi byacyangiza bikaba bizatuma ayo mafi akura neza ndetse n’ibindi binyabuzima bikibamo bikagira umutekano.
Igihe ayo mafi azaba akuze neza,bikazafasha abaturage kubona ibibatunga kandi bifite intungamubiri, bityo ubuzima bukarushaho kuba bwiza. Bizatuma kandi uyu mutungo kamere n’ibidukikije muri rusange bisugira bityo bigirire akamaro,bikagirire n’ababituriye.
Ikiyaga cya Karago giherereye hagati y’umurenge wa Karago na Mukamira. Gifite ubuso bungana na ha 100. Kikaba cyarakunze kwangizwa n’isuri imanuka mu misozi yegereye umugezi wa Nyamukongoro ukisukamo. Ibi bikiyongeraho iyangirika ry’ibidukikije n’imisozi igize ahahoze ishyamba rya Gishwati nabyo bikaba byarabigizemo uruhare.
Hakaba harimo gukorwa ibishoboka byose, cyane binyuze mu bikorwa bw’umuganda n’ibindi bikorwa bikorwa n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyabihu, kugira ngo iki kiyaga gisubirane ubwiza cyahoranye kandi gitange umusaruro uhagije. Abaturage n’ubuyobozi muri rusange bakaba basabwa kukibungabunga.



