subscribe: Posts | Comments

Rwanda : Hafashwe ingamba zo kurwanya isuri n’izindi ngaruka zatezwaga n’umugezi wa Mukungwa mu murenge wa Shyira

0 comments

 

Umugezi wa Mukungwa,ukunze guteza isuri n’izindi ngaruka abaturage bawuturiye mu murenge wa Shyira

Umugezi wa Mukungwa,ukunze guteza isuri n’izindi ngaruka abaturage bawuturiye mu murenge wa Shyira

Umugezi wa Mukungwa uri hagati y’akarere ka Nyabihu  na Gakenke. Ukaba ugabanya umurenge wa Mugunga wo muri Gakenke na Shyira wo mu karere ka Nyabihu. Bitewe n’uko uyu mugezi ugira amazi menshi cyane iyo wuzuye,wakunze kujya wangiriza abaturage bawuturiye.

Bimwe mu bikorwa wakunze kwangiza,harimo imyaka y’abaturage,imirima yabo,rimwe na rimwe ukagera no ku mazu n’ibindi. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo,Agronome w’umurenge wa Shyira Ir Maguru Aloys,avuga ko hafashwe ingamba zikomeye zo kuwubungabunga ndetse no kubungabunga inkengero zawo.

Buri muhinzi wese uhafite umurima akaba yarasabwe kuhatera urubingo. Ikindi hafashwe ibiti byari muri pipiniyeri byo mu bwoko bwa Cederela,buri wese mu baturage bahegereye akagenda atera mu kwe,yerekerwa uko abikora kugira ngo isuri irwanywe mu mirima yabo ndetse no ku nkengero z’umugezi wa Mukungwa nk’uko Ir Maguru Aloys yabigarutseho.

Impinduka zo kubungabunga uyu mugezi ziragaragara cyane nk’uko Maguru abivuga. Ugereranije na mbere,amazi yuzuraga umugezi agatembana ubutaka,imyaka y’abaturage ndetse n’ibindi bikorwa byabo,ariko muri aya mezi  y’ukwakira n’ugushingo uyu mwaka ,imvura yaguye ari nyinshi ariko izo ngaruka ntizabayeho bitewe n’ingamba zo kubungabunga inkengero z;uwo mugezi n’ahawegereye bafashe.

Ubusanzwe abaturage bakaba bagirwa inama zo gufata amazi yo ku mago yabo,bagacukura imirwanyasuri aho ikenewe,bakanarwanya isuri mu mirima yabo ndetse bagakurikiza amategeko asabwa mu kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere.

Umurenge wa Shyira ukaba ari umwe mu mirenge yahuye n’ibiza mu kwezi kwa Mata na Gicurasi uyu mwaka bitewe n’imvura nyinshi yaguye. Amazu agera kuri 61 akaba yarasenyutse,ayari yugarijwe akaba yarageraga kuri 58. Hegitali zigera ku 130 z’imirima zikaba zarangijwe. Ubu hakaba harafashwe ingamba nyinshi zo guhangana n’ibiza harimo no kurwanya isuri by’umwihariko.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>