subscribe: Posts | Comments

Rwanda : Abaturage barasabwa kwita ku bidukikije hikirindwa ingaruka ziterwa no kutabyitaho

0 comments

Abaturage barasabwa kwita ku bidukikije hikirindwa

Kubungabunga ibidukikije nk’ibiyaga,amashyamba,imigezi n’ibindi n’inshingano ya buri wese kuko binagirira akamaro buri wese kandi bigafasha mu kugera ku iterambere

Mu karere ka Nyabihu,abaturage barasabwa kwita ku bidukikije,kuko atari inyungu z’abayobozi,abakozi b’akarere cyangwa ab’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije gusa,ahubwo  ari inyungu za buri wese. Kwita ku bidukikije kandi bizafasha umuturage wabikoze kwirinda ingaruka ziterwa no kubyangiza nk’ibiza,amasuri,inkangu,n’ibindi bityo bitume agera ku iterambere rirambye nk’uko Nabimana Jean de Dieu umukozi wa REMA muri aka karere abivuga.

Mu rwego rwo kurwanya isuri,Ibiza no kurushaho  gushishikariza abaturage kurengera ibidukikije mu karere ka Nyabihu,Nabimana Jean de Dieu avuga ko hagiye hakorwa ibikorwa bitandukanye mu gushishikariza abaturage kubyitaho muri uyu mwaka wa 2012 ushize.

Bimwe muri ibyo bikorwa hakaba harimo nko kubungabunga umugezi wa Nyamukongoro wisuka mu kiyaga cya Karago hitabwa kuri metero 10 zagenwe uvuye ku nkengero z’umugezi,aho abaturage bashishikarijwe kuzibungabunga ntibahahinge kandi bagasobanurirwa n’impamvu. Ibi kandi bikaba byarabaye no ku kiyaga cya Karago,aho abaturage bashishikarijwe gusiga metero 50 uvuye ku kiyaga nk’uko bigenwa n’itegeko. N’ahandi hagiye hagaragara ibikorwa byo kwangiza ibidukikije,abaturage bakaba barasobanuriwe ibyiza byo kubirengera ndetse n’ingaruka ziterwa no kutabyitaho,bityo imyumvire yabo igenda ihinduka.

Abaturage barasabwa kwita ku bidukikije hikirindwa2

Umugezi wa Nyamukongoro ni umwe mu yisuka mu kiyaga cya Karago. Wakundaga kwangizwa n’isuri none witaweho mu buryo bw’umwihariko hasigwa metero icumi zagenwe,hitabwa ku bikorwa byo kurwanya isuri, none byazanye impinduka nziza ku kiyaga

Nabimana Jean de Dieu avuga ko ibikorwa bitandukanye byagiye bikorwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije,byatanze umusaruro mwiza ku buryo hagiye haboneka impinduka zitandukanye kandi nziza ku birebana n’aharangwaga iyangirika ry’ibidukikije. Kugeza ubu,umugezi wa Nyamukongoro ubungabunze ku buryo bwiza,ikiyaga cya karago bitewe no kukibungabunga cyagaruye amazi menshi cyahoranye,ku buryo yatangiye no kuba meza bateramo amafi.

Ku misozi nk’ahahoze ishyamba rya Gishwati hagenda hongera guterwa ibiti,ahakorwa amaterasi akaba yarahakozwe,abyazwa umusaruro,ku buryo usanga hari impinduka ikomeye nziza byagize ku karere ndetse no ku baturage ku birebana n’imibereho ndetse no kugabanya ingaruka zaterwaga n’iyangirika ry’ibidukikije. Ibikorwa nk’ibi bikaba bikomeje,haba ahahoze ishyamba rya Gishwati n’ahandi kugira ngo ibidukikije bibungwabungwe ku buryo bwiza.

Ikigamijwe,akaba ari ukwita ku bidukikije muri rusange,hakitabwa cyane cyane ku gushishikariza abaturage kubigira ibyabo,ari nako bamenyeshwa akamaro kabyo bityo bikazatuma baba imboni na nyambere mu kubyongera no kubibungabunga by’umwihariko. Nk’uko Nabimana,umukozi wa REMA abivuga,si abayobozi gusa bigirira akamaro ahubwo bigirira akamaro abaturage bose,ari nayo mpamvu buri wese asabwa kubibungabunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>