subscribe: Posts | Comments

Ngororero: Abaturiye ahanyujijwe amazi ava mu muhanda wa kaburimbo bakomeje kwinubira ko abangiriza imitungo

0 comments

Kuva mumyaka ibiri ishize umuhanda wa kaburimbo Muhanga-Ngororero-Mukamira wuzuye, ruracyageretse hagati y’abaturiye uwo muhanda n’akarere ka Ngororero aho bamwe bavuga ko bambuwe amafaranga bahakoreye naho abandi bakaba bishyuza ibyabo byangijwe nanubu bukaba bicyangizwa.

Abafite amasambu yanyujijwemo imiyoboro y’amazi ava mu muhanda wa kaburimbo bakomeje gusaba ko bahabwa ingurane z’ubutaka bwabo kuko nanubu bucyangizwa n’amazi kandi nubundi ngo batarishyurwa ahubatswe iyo miyoboro.

Ngororero AbaturiyeNkuko bigaragara, iyo amazi amanutse ari menshi amanukana ubutaka, akangiza imyaka ndetse abahafite amazu nabo bakaba bavuga ko bigenda biyasatira, kandi hari ahatubakiye kuburyo amazi ariyo yishakira inzira.

Tuvugana kuri iki kibazo, umukozi w’akarere ka Ngororero ushinzwe ibikorwa remezo Jacques Mugiraneza yadutangarije ko urutonde rw’abagomba kwishyurwa rwahawe Minisiteri y’ibikorwaremezo kandi akarere kakaba kabikurikirana.

 

Gusa, ubuyobozi bw’akarere ka ngororero bwo buvuga ko murwego rwo gukemura kuburyo burambye ikibazo cy’abangirizwa n’amazi, abatuye munsi y’umuhanda basabwa kwimukira mu midugudu kandi bakaba bazoroherezwa kuko nubundi aho batuye hagenewe gukorerwa ubuhinzi. Gusa ibyo ngo ntibivuga ko abatanze ubutaka bwabo ngo hubakwe imiyoboro batazishyurwa.

Abambuwe amafaranga yabo bo bavuga ko bategereje igihe kinini, none bakaba basanga igihe cyo kwiyambaza inkiko kigeze, ariko ngo kubera ubwinshi bwabo ntibarabasha guhura ngo bafatire hamwe umwanzuro.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>