subscribe: Posts | Comments

Bugesera : Miliyoni 32 Frw zagenewe kurandura amarebe muri Cyohoha Sud zaheze ku Karere

0 comments

Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ushinzwe Ibidukikije na Mine, Vincent Karega n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu cyo kwita ku Bidukikije (REMA), Dr Rose Mukankomeje basuraga ku wa 29 Ugushyingo 2009 ikiyaga cya Cyohoha Sud mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Kamabuye basanze amarebe ari muri icyo kiyaga yari yaragenewe ingengo y’imari muri Mata 2009 ngo akurwemo, atararandurwamo.

Ingengo y’imari yari igenewe icyo gikorwa ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 32 nk’uko byatangajwe na Vincent Karega kugira ngo icyo kiyaga kirandurwemo amarebe kubera ko yangiza ibidukikije birimo amafi n’ibindi binyabuzima biba mu mazi kubera ko abibuza kugerwaho n’umwuka mwiza n’urumuri biba bikeneye.

Munyakayanza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burenga mu Murenge wa Kamabuye yatangarije Izuba Rirashe ko koko ingengo y’imari yo kurandura ayo marebe yumvise bivugwa ko yaba yaraheze ku Karere.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imari n’Ubukungu, Rukundo Julius, yatangarije Izuba Rirashe ko amafaranga yagenewe icyo gikorwa nta makuru yayo afite neza agira ati “ntabwo nzi neza uko icyo kibazo kimeze kuko nta n’igihe ndamara mu buyobozi bw’Akarere ka Bugesera”

Dr Rose Mukankomeje we yatangarije Izuba Rirashe ko ubusanzwe amarebe akwirakwizwa n’umuyaga aturutse mu yindi migezi cyangwa ibiyaga ayo marebe abarizwamo.

Yatangaje kandi ko atari mu Rwanda gusa ikibazo cy’amarebe kiri, ko no mu bindi biyaga byo muri Afurika nka Victoria arimo, ndetse inkomoko yayo ikaba ari muri Amerika y’Amajyepfo, ariko ho bakaba bifashisha uburyo bwa gihanga mu guhangana na yo.

Icyo kiyaga cya Cyohoha Sud cyantagiye gukama mu mwaka wa 2000, nyuma yo gufata ingamba zo gutera ibiti mu nkengero zacyo no kubuza abahinzi kugisatira, mu mwaka wa 2005 amazi yongeye kugikgarukamo buhoro buhoro.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>