subscribe: Posts | Comments

Barishimira ko umugezi wa Susa utazongera kubangiriza

0 comments

Abaturage b’umurenge wa Muko, akarere ka Musanze, barishimira ko umugezi wa Susa urimo kwagurwa, ibi bikazatuma utazongera kubangiriza amazu ndetse n’imirima.

Bitewe n’ amazi aturuka mu birunga yuzuraga uyu mugezi, maze akangiza imirima y’abaturage, hamwe n’amazu yabo, hafashwe icyemezo cyo kwagura uyu mugezi.

Bamwe mu baturage ba tuye umurenge wa Muko, baravuga ko bishimira iki gikorwa, bakavuga ko amazi atazongera kurenga inkombe z’umugezi kuko wagutse, bityo bakizera ko umusaruro wabo nta kibazo uzongera guhura nacyo.

Bavuga kandi ko uyu mugezi watwaraga imyaka y’abaturage, maze inzara ikaba nyinshi, gusa ngo kuba ibi bitazongera ni ibyo kwishimirwa.

Bavuga kandi ko igikorwa cyo kwagura uyu mugezi cyatumye babasha kwivana mu bukene, kuko bahembwa amafaranga atuma babona ubwisungane mu kwivuza, ndetse bakabasha no kubona ibibatunga.

Amiel Ndahiro, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, nawe yunga mu ry’abaturage ayoboye, akavuga ko uretse kuba bari kwagura umugezi ngo utazongera kwangiriza abaturage, banahabwa akazi.

Amazi aturuka mu baturage, aturuka mu migezi nka Susa, Muhe na Rwebeya, yagera mu murenge wa Muko ikaba yahindutse umugezi umwe witwa Susa, ariko kubera ubwinshi bw’amazi ntubashe kuyakira yose.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>