subscribe: Posts | Comments

Rwanda | Nyabihu: Abogereza amamodoka ku mugezi wa Nyamukongoro bihanagirijwe, kuko byangiza uwo mugezi

0 comments

Abogereza amamodoka ku mugezi wa Nyamukongoro

Komisiyo ishinzwe kurengera ibidukikije mu karere ka Nyabihu yasuye umugezi wa Nyamukongoro wisuka mu kiyaga cya karago isanga hari abahogereza amamodoka,ihita ifata icyemezo cyo kubihanangiriza kubireka kuko byakwangiza amafi yatewe mu kiyaga cya Karago n’ibindi  binyabuzima bikibamo kuko uyu mugezi wisukamo

Umugezi wa Nyamukongoro uri ku nkengero z’umurenge wa Karago na Mukamira,ukaba wisuka mu kiyaga cya Karago. Uyu mugezi akaba ari umwe mu bidukikije byakundaga kwangizwa, cyane. Kuwangiza bikaba byarashingiraga ahanini ku birebana no kuwurwanyaho isuri bitubahirizwaga ku misozi iri ku nkengero zawo “basin versant”,gusiga metero zabugenewe ku nkengero zawo ku bahinzi nabyo bitubahirizwaga ndetse hakiyongeraho n’amamodoka yawogerezwagamo ndetse abandi bakawukoreramo vidanje  ibyo byose bakaba byarawangizaga.

Kuba ayo makosa yarakorwaga kubijyanye no kubungabunga uyu mugezi,byatumaga  isuri n’ibindi bikomoka ku kwangiza ibidukikije,bimanukira muri uwo mugezi bikiroha mu kiyaga cya Karago uyu mugezi wa Nyamukongoro wisukamo bikacyangiza.

Kuba abaturage barangizaga uyu mugezi,byagize ingaruka zikomeye ku kiyaga cya Karago mu minsi yashize. Uyu mugezi ukaba waramunuraga isuri ikiroha muri iki kiyaga,bituma gikama,ubujyakuzimu bwacyo buragabanuka ndetse n’amazi yacyo ahindura ibara.

Kugira ngo iki kiyaga gisubirane isura y’amazi meza cyahoranye,hakozwe ibishoboka byose aho inzego zitandukanye nka Minisiteri y’umutungo kamere,ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA,akarere ka Nyabihu n’izindi nzego zarabigizemo uruhare  rukomeye. Kugeza ubu ikiyaga cya Karago cyasubiranye amazi cyahoranye n’amazi agenda asubirana isura nziza nyuma y’ibikorwa byinshi byakozwe ahagikikije n’umugezi wa Nyamukongoro urimo dore ko kutawitaho  aribyo ahanini nyirabayazana wo kwangirika kw’iki kiyaga.

Umugezi wa Nyamukongoro witaweho by’umwihariko

Abogereza amamodoka ku mugezi wa Nyamukongoro1Komisiyo ishinzwe kurengera ibidukikije yishimiye uburyo inkengero z’umugezi wa Nyamukongoro zabungabunzwe ariko inihanangiriza abogereza amamodoka muri uwo mugezi,aho unyura muri santire ya Mukamira

Nyuma yo gusura inkengero z’uwo mugezi wa Nyamukongoro,komisiyo ishinzwe kurengera ibidukikije yasanze inkengero z’uyu mugezi zarabungabunzwe ku buryo bwiza nyuma y’amabwiriza abaturage bahawe. Gusa  hari bimwe mu bikorwa  bihakorerwa bicyangiza ibidukikije birimo kuhogereza amamodoka ndetse no kuhakorera vidanje.

Mukaminani Angela wari ukuriye iyo komisiyo akaba n’umuyobozi wungirije mu karere ka Nyabihu ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu,avuga ko bihanangirije abakora ibikorwa nk’ibyo byo kwangiza uyu mugezi. Yongeraho ko bamanitse itangazo riburira abaturage n’abogereza aho amamodoka kugira ngo babireke burundu.

Mukaminani avuga ko kandi kwangiza umugezi wa Nyamukongoro byazana ingaruka nyinshi zitandukanye cyane ku binyabuzima byo muri wo ndetse no mu kiyaga cya Karago wisukamo.

Yongeyeho ko kuba ikiyaga cya Karago giherutse guterwamo amafi nyuma y’aho gisubiraniye amazi cyahoranye,uyu mugezi ukwiye kurushaho kubungwabungwa kugira ngoa amazi yawo abe ari meza ku buryo mu kwisuka mu kiyaga cya Karago nta ngaruka yateza ku binyabuzima birimo byose.

Iyo akaba ariyo mpamvu,abaturage basabwe kubungabunga uyu mugezi n’ikiyaga cya karago by’umwihariko kugira ngo nk’ibidukikije, bihabwe ubusugire bwabyo kandi byishyire byizane. Mukaminani Angela kandi yongeyeho ko kubibungabunga bifitiye akamaro abaturage bose ari nayo mpamvu buri wese asabwa kuba imboni mu kubibungabunga.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>