subscribe: Posts | Comments

Rwanda | Jomba: Umuhanda Mukamira-Ngororero ukomeje kwangizwa n’ibiza ndetse n’isuri

0 comments
Rwanda : Umuhanda Mukamira-Ngororero ukomeje kwangizwa n’isuri

Umuhanda Mukamira-Ngororero ukomeje kwangizwa n’isuri

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere twakunze kwibasirwa n’ibiza bitandukanye. Abaturage amazu yabo  n’imihanda bikaba ari bimwe mu byakunze kwibasirwa n’ibiza.

Umuhanda Mukamira-Ngororero ni umwe mu mihanda yubatswe vuba ariko ukaba ukunze kwangizwa n’inkangu ndetse n’isuri bitewe n’uko unyura mu misozi miremire kandi ifite ubutaka bworoshye. Ibyo bikaba bituma mu bihe by’imvura ubutaka bumanuka bukiroha mu muhanda hamwe na hamwe.

Kuri uyu wa 06/11/2012, nyuma y’imvura yaguye mu murenge wa Jomba mu masaha ya nyuma ya saa sita,isuri yamanutse muri uyu muhanda yarawangije ku buryo ibyondo n’amazi byanyuraga mu muhanda rwagati ku buryo byateza ikibazo. Ahavutse iki kibazo muri uyu muhanda hakaba hakunze kwangirika mu bihe by’imvura.

Nyuma yo kubona icyo kibazo,umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere  mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela,akaba avuga ko bagerageje gukora ibishoboka byose ngo bahakore umuganda mu mezi ashize. Gusa ngo iki kibazo nticyigeze kibasha gukemurwa n’amaboko y’abantu. Ari nayo mpamvu  bitabaje ikigo cy’igihugu gifite imihanda mu nshingano zacyo kugira ngo kibe cyakemura iki kibazo ku buryo burambye.

Uyu muyobozi akaba avuga ko iki kigo cyabatangarije ko cyamaze gutanga amasoko kugira ngo ibibazo by’uyu muhanda bibe byakemurwa. Twabibutsa ko atari uyu muhanda wangijwe n’ibiza gusa mu murenge wa Jomba kuko abaturage bagera kuri 13 bahitanywe nabyo,amazu menshi arasenyuka ndetse na hegitali z’imyaka ziratwarwa mu mvura yaguye muri Mata na Gicurasi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>