subscribe: Posts | Comments

Rwanda | RUSIZI: I Nyakabuye Umuhanda urabadindiza mu iterambere

0 comments

RUSIZI I Nyakabuye UmuhandaKuba umuhanda Nyakabuye-Bugarama wangirika mu bihe by’imvura ngo biri muri bimwe bindindiza imirimo y’ubucuruzi  y’abatuye uyu murenge wa Nyakabuye , ubuyobozi bwo bukaba buvuga ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo bashyizeho imiganda ihoraho yo kurwanya isuri izajya ikazajya ikorwa buri cyumweru.

Uyu muhanda uhuza uwo murenge n’iyindi mirenge yo muri aka karere ka Rusizi, ukunze kwangirika mu bihe by’imvura nkuko abatuiye u murenge wa nyakabuye babyivugira  ariko ngo ahanini ikiwangiza  n’isuri itembana ubutaka ikaburoha mu muhanda, ibi bikaba bindindiza imigendaranire muri uyu murenge doreko banivugirako ubucuruzi bwabo buhura n’ibibazo kuko banafite isoko rikomeye muri uyu murenge.

Abaturage bakaba bifuza ko uyu muhanda wakorwa nkuko wigeze gukorwa n’umushinga wa HIMO ndetse ngo n’uruganda rwa Cimerwa rugashyiraho akarwo kuko nubusanzwe uruganda ngo hari ubwo rucishamo imashini zarwo bigapfa gutanga agahenge.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Nyakabuye Bukaba buvuga ko ikibazo bukizi ndetse kuri ubu ko bagifatiye ingamba aho bashizeho umuganda wa buri wa kane w’icyumweru mu rwego rwo guhangana n’isuri yangiza uwo muhanda ndetse igatwara n’ubutaka bw’abaturage nkuko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Nyakabuye Ingabire Joyeux.

Umuhanda Bugarama – Nyakabuye  uhuza imirenge ya Bugarama Gikundamvura, Gitambi ,Nyakabuye ndetse na Butare yose yo mu karere ka Rusizi, ukaba unyuramo Bus ya Onatracom buri munsi mu rwego rwo korohereza abatuye muri iyi mirenge mu ngendo .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>