subscribe: Posts | Comments

Rwanda | RUSIZI:ABIMUWE KU NKENGERO ZA KIVU BARABYISHIMIRA

0 comments

RUSIZI ABIMUWE KU

Abimuwe muri metero 50 z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi hagamijwe kubungabunga iki kiyaga baratangaza ko nta ngaruka byabagizeho, cyane ko bavuga ko basanzwe banasobanukiwe akamaro k’iki gikorwa cyo kubimura, byongeye kandi ngo banafashijwe mu buryo bushoboka bwose kugira ngo uku kwimurwa kutabagiraho ingaruka.

Si kenshi usanga abaturage bimuwe bishimira icyo gikorwa; cyakora aba bimuwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu bo bavuga ko batigeze bagira ikibazo na kimwe bibatera mu kwimurwa kuri izi metero 50 z’ikiyaga cya Kivu

Iki cyizere cyo kubaho kw’aba baturage bagikesha Leta aho bakorewe ibikorwa binyuranye bibateza imbere birimo kubakirwa no gufashwa kwibumbira mu makoperative y’uburobyi ndetse banahabwa ibikoresho by’uburobyi, cyane ko uburobyi aribwo butunze igice kinini cy’abaturiye iki kiyaga

Umushinga ufatanya n’inzego z’ibanze mu kubungabunga ibidukikije DEMP mu magambo ahinnye y’icyongereza niwo waherekeje aba baturage bimuwe kuri iki kiyaga. Umuhuzabikorwa wawo muri Rusizi na Nyamasheke, Niyitegeka Servand avuga ko nubwo kwimura abaturage bitoroshye bagerageje kubigisha nabo babyumva vuba.

Nubwo abari batuye muri izi nkengero z’ikiyaga bose atariko bazi iby’uburobyi, abo twaganiriye batangaje ko ibikoresho by’uburobyi bahawe babikodesha n’abasanzwe bakora aka kazi ko kuroba bityo amafaranga avuyemo akinjira muri Koperative ariho bagena icyo bayakoresha, birimo nko kugurira amatungo abanyamuryango nkuko babitangiye. Icyiza kandi ni uko uyu mushinga DEMP ubaba hafi kugira ngo aya makoperative atazacungwa nabi bityo icyari kigamijwe ntikigerweho.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>