subscribe: Posts | Comments

Rwanda | Nyamasheke: Abaturage bimuwe ku nkengero z’ikivu baratangaza ko ubuzima bwabo bumeze neza

0 comments

 

Abaturage bo mu murenge wa Nyabitekeri bimuwe muri metero 50 ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu baratangaza ko kwimuka kwabo nta mbogamizi byabateye kuko ubu ubuzima bwabo bumeze neza, ndetse bakaba banakomeje kubona ku nyungu zacyo kuko bakoreramo uburobyi.

Munyaneza Telesphore, umwe mu baturage bimutse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu avuga ko mu gihe cyo  kwimuka bahise babona umushinga DEMP (Decentralization and Environmental Management Project) wo mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) ubatera inkunga, maze ukababumbira muri koperative bakaba basigaye bakora umwuga w’uburobyi, bityo kubungabunga iki kiyaga kibatunze bahimuka, ngo nta kibazo babibonamo.

Ibi kandi byemezwa na Mukamana Esperance nawe wimutse mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, uvuga ko uretse kubumbirwa hamwe bagahabwa ibikoresho bibafasha kuroba isambaza, DEMP yabahaye inka ndetse ikanabafasha kubaka amazu batuyemo.

Avuga ko kuba barabonaga ko ikiyaga nacyo gifite umumaro kigomba kubungwabungwa, ndetse bakanafashwa mu gihe cyo kwimuka nta mbogamizi bahuye nazo.

Ntibiba byoroshye kwimura abaturage kuko akenshi baba batumva impamvu bimutse, ariko nyuma yo gusobanurirwa impamvu zo kwimuka kwabo ko ari inyungu rusange, aba baturage baje kwimuka nk’uko bitangazwa na Niyitegeka Servand, umuhuzabikorwa w’umushinga Demp mu turere twa Nyamasheke na Rusizi abivuga.

Avuga ko aba baturage bafashijwe bahabwa bimwe mu bikoresho by’ubwubatsi nk’imisumari n’amabati bityo imirimo yo kubaka aho bimukira ikaborohera.

Niyitegeka asaba aba baturage gukoresha inkunga bahawe bakayibyaza umusaruro bakiteza imbere bakazamuka mu ntera z’ubukire.

Iyi miryango 99 yimuwe mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri metero 50 yatujwe mu tugari dutandukanye, bakaba bafite gahunda yo guhana amatungo magufi mu rwego rwo gusaranganya umusaruro koperative ikura mu burobyi, ndetse bakaba baranishyiriyeho ikigega bise ingoboka bitabaza iyo hari umunyamuryango uhuye n’akabazo nko kubura amafaranga yo kujyana abana ku ishuri n’ibindi.


 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>