subscribe: Posts | Comments

Rwanda : Nyuma y’ibyakozwe mu mwaka wa 2012 harateganywa ingamba zo kurushaho kubungabunga ikiyaga cya Karago

0 comments

Nyuma y’ibyakozwe mu mwaka wa 2012  harateganywa ingamba zo kurushaho kubungabunga ikiyaga cya Karago

Hazakorwa ibishoboka byose ngo ikiyaga cya Karago kizasubirane amazi meza  n’ubwiza cyahoranye

Ikiyaga cya Karago ni kimwe mu biyaga biri mu karere ka Nyabihu. Iki kiyaga kikaba cyarakunze kwibasirwa n’isuri itewe n’amazi menshi aturuka ku mvura y’umurengera yakunze kugwa mu karere ka Nyabihu, igahitana abantu n’ibintu. Iyi mvura kandi yangije ibidukikije bitari bike n’ikiyaga cya karago kirimo. Ingamba nyinshi zagiye zifatwa mu kubungabunga ikiyaga cya karago.

Zimwe mu ngamba zafashwe hakaba harimo gutera ibiti ku buso bwa ha 55 ku misozi ya Cyamabuye na Rubara; ikunze kumanukaho amazi y’isuri,akamanukana n’igitaka kiroha mu kiyaga cya karago kikangiza amazi ndetse n’uburebure bw’ikiyaga. Hacukuwe imiringoti ku burebure bwa km 30 hanacukurwa n’ ibyobo bifata amazi bigera ku bihumbi 30; ku kiyaga kandi hashyizweho imbago za metero 10 ku nkengero z’ umugezi wa Nyamukongoro na Gihirwa,imigezi yiroha mu kiyaga cya Karago . Ibi bikaba byarakozwe mu mwaka w’imihigo wa 2011-2012 umaze ukwezi n’igice urangiye.

Haracyafatwa ingamba mu kubungabunga ikiyaga cya Karago

Nk’uko ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyabihu Karambizi Benjamin yabidutangarije kuri uyu wa 13/08/2012,izi ngamba zose zafashwe ntizakemuye burundu ikibazo cy’iyangirika ry’ikiyaga cya Karago. Ari nayo mpamvu,hakozwe inyigo yarangiye mu kwezi kwa Mata 2012,yerekana uburyo ikiyaga cya Karago cyangiritse,impamvu zabyo n’ibyakorwa biramutse bishobotse ngo kibe cyasubirana.

Hakaba hateganijwe n’inama nyunguranabitekerezo ku nzego zose zirebwa n’ikibazo cyo kubungabunga ikiyaga cya Karago,muri uku kwezi kwa kanama 2012, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku birebana n’uburyo bwakoreshwa ngo ikiyaga cya Karago  kibe cyasubirana ubwiza cyahoranye. Ahagera kuri km262 ku mpande zikikije iki kiyaga hakaba hazatunganywa mu buryo bwo kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije kugira ngo ntihagumye kuba intandaro y’iyangirika cy’iki kiyaga.

Urebye ikiyaga cya Karago,amazi yacyo akaba yenda gusa n’igitaka bitewe n’isuri yiroshyemo ikacyangiza,ndetse ikangiza n’ubujyakuzimu bwacyo. Icya ngombwa kigamijwe akaba ari ugukora ibishoboka byose ngo kibe cyasubirana ubwiza cyahoranye ndetse kibungabungwe uko bikwiye.

  

 

 

Share Button

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>