subscribe: Posts | Comments

Rwanda : Abaturiye ikiyaga cya Burera bagifata nk’umuhanda wa kaburimbo

0 comments

Abaturiye ikiyaga cya Burera bagifata

 

Abatwara abagenzi mu bwato mu kiyaga cya Burera, kiri mu karere ka Burera, batangaza ko ako kazi bakora kabateza imbere kuko abaturage benshi baturiye icyo kiyaga bakunze gukoresha inzira y’amazi kurusha iy’ubutaka.

Ikiyaga cya Burera gikora ku mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera. Bamwe mu bayituye iyo bashaka kujya mu yindi mirenge iri hakurya y’icyo kiyaga gukora imirimo itandukanye bakunze kunyura muri icyo kiyaga.

Nkurunziza Faustin atwara abantu b’ibintu mu kiyaga cya Burera. Avuga ko icyo kiyaga gifatiye runini abagituriye kuko ariyo nzira ya bugufi kandi ibahendukiye ibageza hakurya y’ikiyaga kujya gucuruza ibihingwa byabo mu masoko  ari mu iyindi mirenge.

Agira ati “iyi ni kaburimbo y’abantu baturiye ikiyaga. Kuko nk’abantu bava i Burera ku karere iyo bakeneye kurema nk’isoko rya Rugarama, isoko rya Nyanga…batwara (mu bwato) ibitoki byabo babivana ku nkengero z’ikiyaga cya Burera, bakabijyana mu isoko rya Rugarama, bikarema isoko rya Ruhengeri, bikajya mu Buganda… iki kiyaga kirabafasha cyane”.

Imihanda ituruka ahubatse akarere ka Burera igana mu mirenge ituranye n’umurenge wa Rugarama urimo isoko rya Rugarama ni ibitaka kandi uzenguruka ikiyaga cya Burera kuburyo imodoka ishobora kuhakoresha igihe kigera ku masaha abiri naho moto ikaba yahakoresha igihe kigera ku isaha n’igice.

Taxi moto nizo zikunze gukorera muri uwo muhanda. Muri uwo muhanda taxi z’imodoka zibokena cyane cyane mu gitondo ndetse na nimugoroba. Umuntu awunyuze mo kuri taxi moto ashobora gutanga amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi bitanu. Akoresheje taxi y’imodoka ashobora gutanga agera ku bihumbi bibiri.

Bagirinshuti Ntegereje nawe utwara abagenzi mu bwato avuga ko bazenguruka ikiyaga cyose bashaka abantu baba bifuza kwambuka bakabambutsa. Umuntu ugiye kure hashoboka amafaranga y’u Rwanda menshi bamuca ni amafaranga 300 gusa kandi yageze aho yifuza kujya mu gihe gito nk’uko abitangaza.

Abatwara abantu mu bwato byabateje imbere

Kubera ukuntu abaturiye ikiyaga cya Burera bakunze kugikoresha kenshi bambuka, byatumye abatwara abantu n’ibintu mu bwato babyungukira mo.

Bagirinshuti atwara ubwato buringaniye bufite moteri bushobora gutwara abantu bagera kuri 50.  Avuga ko gutwara abantu  byamuteje imbere kuburyo mu gihe kigera ku mwaka n’igice amaze akora ako kazi amaze kwigeza kuri byinshi.

Amaze kugura umurima, inka imwe ndetse n’ihene eshatu byose abikesha amafaranga akura mu gutwara abantu n’ibintu mu bwato akabageza aho bagiye nk’uko Bagirinshuti abitangaza.

Akomeza avuga ko ariko batabona abagenzi buri gihe. Abakiriya bakunze kuboneka ku minsi y’isoko, ku wa gatatu no ku wa gatandatu bagiye guhaha no gucuruza imyaka mu isoko rya Rugarama.

Yongera ho ko kandi hari n’abandi bagenzi bahita mo kugenda n’ubwato bw’ingashya badashaka kwishyura amafaranga menshi.

Abatwara abagenzi mu bwato mu kiyaga cya Burera bafite koperative yitwa “Turengere Ubuzima”. Iyo koperative ikoresha amato abiri gusa ya moteri,

Abagenzi batandukanye binubira kuba batabona ubwato butwara abagenzi igihe babushakiye. Hari igihe buba budahari bwagiye gushaka abagenzi ahandi kure bikaba ngombwa ko babutelefona bukaza kubatwara nk’uko babitangaza.

Abo bagenzi bavuga ko ubwato butwara abagenzi bufite moteri bwiyongereye mu kiyaga cya Burera byafasha benshi kuko ariyo nzira ya hafi.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>