subscribe: Posts | Comments

Rwanda : Imirimo y’ubwubatsi ntikwiye kubangamira ibidukikije

0 comments

Hirya no hino mu gihugu cyacu hari ahantu usanga imirimo y’ubwubatsi ibangamira ibidukikije nk’amashyamba ndetse n’imihanda, nkaho usanga hatemwa cyangwa hangizwa ibiti kandi byashobokaga ko icyo gikorwa kibangikana nabyo.

 

 

Imirimo y’ubwubatsi ntikwiye kubangamira ibidukikije

 

 

 

 

 

 

 

 

Kimwe mu bintu bigaragara ko bikabije ni abantu bigabiza imihanda maze bakamena mo ibitaka biba byakuwe aho basiza ibibanza, kandi ibyo bakabikora batanasabye uruhusha ku buyobozi bigatuma abaturage bahora mu miganda idashira yo gukuraho ibyo bitaka, rimwe na rimwe byayoberana bakabisanza mu mihanda biba byamenwemo.

Uretse abo bitwikira ijoro bakajya kumena ibitaka mu mihanda, hari n’abantu basaba cyangwa bagura ibitaka byo kubumbamo amatafari maze imodoka zikabisuka mu muhanda maze bikahamara igihe kirekire, bikabangamira abakoresha iyo mihanda.

Hamwe muhagaragara ibikorwa nkibi cyane ni mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, aho usanga imihanda igana mu byaro nk’ujya ahitwa mu misizi, ndetse n’ahandi hasukwa ibitaka.

Imirimo y’ubwubatsi ntikwiye kubangamira ibidukikije 1

 

 

 

 

 

 

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka gace bavuga ko aba bantu babikora ari ntawe babibwiye ndetse nta n’uwabibasabye ahubwo bakaba baba babuze aho babimena maze bagahitamo kujya kwihisha mu mihanda ahatagaragara, ariko ngo bakaba bagiye gushyiraho uburyo bwo kugenzura bena aba bantu maze bagahanwa.

Ubuyobozi kandi nanone ntibuhwema gukangurira abatrage kubungabunga ibidukikije yaba imigezi, imihanda, amashyamba, ndetse n’ahandi hagirira igihugu n’abagituye akamaro.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>