subscribe: Posts | Comments

Rwanda | Huye: Igitaka kirundwa hafi yo mu Rwabayanga ntabyo kizangiza

0 comments

Aya ni amagambo y’ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Huye, Butera Martin, abajijwe niba nta ngaruka ku bidukikije zizaturuka ku gitaka kiri kurundwa hafi y’ahitwa mu Rwabayanga. Iki gitaka gikurwa aharimo kubakwa sitade ya Huye.

Huye  Igitaka kirundwa hafi yo mu Rwabayanga ntabyo kizangiza

Nk’uko Butera abisobanura, ngo igitaka kirimo kumenwa aha hafi yo mu Rwayanga ntabwo kigera mu kabande ku buryo batinya ko hari ibyo kizangiza, ikindi kandi ngo muri kano gace k’umugi nta mazi menshi ahamanukira iyo imvura iguye ku buryo batinya ko isuri yazakukumbira ubutaka mu kabande umunsi imvura yaguye.

Ahubwo ngo kuba iki gitaka kiri kuhamenwa bizafasha kwagura umuhanda wo muri aka gace k’umugi wari usanzwe ari mutoya cyane, bitewe n’uko hari imanga hepfo yawo. Yagize ati “iyo imodoka zimaze kumena igitaka, haza indi modoka ibisunikira mu manga, ku buryo ubungubu hagutse, n’umuhanda ukaba uzahita uba nyabagendwa kuko uzaba ari munini bihagije”.

Ku bijyanye n’uko imodoka zigisuka igitaka ku buryo hari igihe cyazagera aho kikagera mu kabande, Butera avuga ko bitazashoboka kuko hasigaye igihe gitoya imirimo yo gusiza ikaba irangiye. Ikindi kandi, ngo mu rwego rwo gufata ubu butaka mu buryo burambye, aho buri kumenwa hazaterwa ibyatsi.

  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>